Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburundi, Sonia Niyubahwe, avuga ko bitewe n’uburyo umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye ugenda unozwa, bizeye ko bazakira bidatinze abashatse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu mu 2015.
Niyubahwe yabitangarije abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abavugizi b’inzego zitandukanye mu Burundi, baganiraga n’ibitangazamakuru n’abaturage muri rusange.
Uyu muyobozi yavuze ko igihe kigeze ngo ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda ngo aba bantu boherezwe " Bigiye kuja mu ngiro, bakoherezwa mu Burundi bagacirwa urubanza."
Niyubahwe yavuze ko ibiganiro hagati y’u Burundi n’ u Rwanda bigeze kure, harebwa uko umubano wanozwa. Yavuze ko ibihugu byombi bimaze iminsi byohererezanya intumwa zidasanzwe, ko bishoboka ko byakongera bikabana nka mbere ya 2015.
Ku ruhande rw’ u Rwanda, nta muyobozi wari wavuga kuri iyi gahunda yo kohereza abashinjwa kugira uruhare muri cou d’etat yo mu 2015.
Bamwe mu bayobozi b’ u Rwanda bakunze kumvikana bavuga ko batakohereza aba bantu bashatse guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015 mu Burundi. Bavuga ko hagomba kwisungwa amategeko mpuzamahanga kuri iki kibazo.
Umubano w’ u Rwanda n’u Burundi wazambye mu 2015 ubwo hapfubaga coup d’etat yo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Uwari ubiri inyuma akaba ari Gen Godefroid Niyombare n’abandi bayobozi bakuru mu gisirikare.
Icyo gihe u Burundi bwavuze ko u Rwanda rwari rubyihishe inyuma, u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma ruvuga ko nta nyungu rwagira mu mutekano muke w’ u Burundi.
4 Ibitekerezo
Karekezi Jeannine Kuwa 19/07/22
Wa musaza bamubwiye bati: "Buza abahungu bawe kutwoneshereza", yarabashubije ati: "Kandi ari njye uboshaga"! Ntibishoboka ko Urwanda rwatanga bariya bagabo.
Subiza ⇾Kuwa 19/07/22
Jaime jaime jaime
Subiza ⇾rasta Kuwa 20/07/22
Bazosubizwatu
Subiza ⇾rasta Kuwa 20/07/22
Bazosubizwatu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo