Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’u Burundi ryimye u Rwanda rutahizamu Ndikumana Danny, mu gihe yari yamaze guhamagarwa mu kipe y’igihugu ’Amavubi’.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaherukaga kwandikira iry’u Burundi ririsaba kwemera kurekura uyu mukinnyi akaza gukinira ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.
Ndikumana Danny usanzwe akinira Rukinzo FC yari yahamagawe n’Amavubi ngo aze kuyafasha mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika azahuriramo na Mozambique mu kwezi gutaha kwa Kamena.
Umunyamabanga Mukuru wa Federasiyo y’u Burundi, Manirakiza Jérémy, mu ibaruwa yandikiye FERWAFA yayimenyesheje ko ubusabe bwayo bwanzwe kubera impamvu ebyiri.
Impamvu ya mbere ni uko Ndikumana Danny yavukiye mu Burundi ku babyeyi bombi b’Abarundi, ikindi akaba yarabaye muri iki gihugu kuva avutse.
Federasiyo y’u Burundi yunzemo ko uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko yize umupira w’amaguru mu marerero y’i Burundi akiri muto mbere yo kujya muri Rukinzo FC, ndetse akaba yanditse muri FIFA nk’Umurundi.
Impamvu ya kabiri FERWAFA yahawe ni uko Danny yamaze guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’iy’abakuru y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) izitabira amarushanwa mu mpera za Nyakanga uyu mwaka.
Tanga igitekerezo