U Burusiya bwatangaje ko buteganya gushinga mu Rwanda uruganda ruto rukora ingufu za nucléaire ndetse n’ikigo kizitunganya, nyuma yo kubiganiraho n’u Rwanda.
Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Alexander Polyakov, yatangaje ko usibye iby’uyu mushinga intumwa z’igihugu cye ziteganya gusura u Rwanda bakanaganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira ubutwererane.
Polyakov icyakora yavuze ko uriya mushinga ari "ikibazo gikomeye kandi cyo kwitonderwa gisaba gutekereza mbyimbitse no gutegura ibintu byinshi. Ku bw’ibyo, kuri ubu sinatangaza ibyo kuwitegaho".
Intumwa z’u Burusiya zitegerejwe mu Rwanda zirimo izizaturuka muri sosiyete y’iki gihugu itunganya ingufu za nucléaire ya Rosatom.
Ambasaderi w’u Burusiya kandi yabwiye ikinyamakuru Sputnik cyo muri iki gihugu ko Moscow na Kigali bari guteganya gushyiraho komisiyo ihuriweho na guverinoma z’ibihugu byombi ishinzwe ubucuruzi, ubukungu, ubumenyi na tekinike.
Yavuze ko umushinga w’amasezerano yerekeye iriya gahunda wamaze gushyikirizwa abayobozi b’u Rwanda, kuri ubu bakaba barimo kuwusuzuma.
Uyu mudipolomate kandi yavuze ko kuba u Burusiya bufite ubunararibonye mu nzego zirimo serivisi z’ikoranabuhanga n’umutekano wo guhangana n’ibitero byarwo, u Rwanda na rwo rukaba ruza imbere mu bihugu bya Afurika birikoresha cyane byagirira inyungu ibihugu byombi.
Umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Burusiya watangiye mu 1963, nyuma y’igihe gito rubonye ubwigenge.
Muri 2018 ni bwo ibihugu byombi byatangiye imikoranire igamije gushyira mu Rwanda Ikigo gikora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.
Ni uruganda rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi mu gihugu biciye muri ziriya ngufu zisanzwe zizwiho kutangiza ikirere.
Tanga igitekerezo