Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zongeye kwigarurira imidugudu ibiri yo mu burengerazuba bw’Umujyi wa Kursk iyambuye Ukraine, bukomeza ibyo Moscou ivuga ko ari igitero gikomeye cyo gusubiza inyuma Ingabo za Ukraine aho.
Kuva ku itariki ya 6 Kanama, Ingabo z’u Burusiya zihanganye n’Ingabo za Ukraine mu karere ka Kursk, ubwo Ukraine yatunguraga u Burusiya n’igitero kinini ku butaka bw’u Burusiya kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yose yarangira.
Reuters ntiyashoboye kugenzura mu bwigenge aya makuru yatanzwe na Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko ingabo zayo zisubije imidugudu ya Uspenovka na Borki iherereye nko mu bilometero 20 uvuye ku mupaka n’akarere ka Sumy muri Ukraine.
Mu cyumweru gishize, umuyobozi mukuru w’ingabo mu Burusiya n’abanditsi bashyigikiye intambara y’u Burusiya, bari bavuze ko u Burusiya bwongeye kwigarurira imidugudu igera kuri 10 yo muri ako karere, amakuru na none Reuters itabashije kugenzura.
Ukraine ivuga ko ingabo zayo zigenzura imidugudu igera ku 100 muri Kursk ku buso bwa kilometerokare zirenga 1.300, amakuru u Burusiya butavugaho rumwe na Ukraine.
Hagati aho, Ingabo z’u Burusiya zirimo gutera imbere mu burasirazuba bwa Ukraine zerekeza Pokrovsk, ihuriro rikuru rya gari ya moshi n’ibikoresho by’ingabo za Ukraine. Gufata aha byaba ari intambwe igana ku ntego y’u Burusiya yo gufata akarere kose ka Donetsk.
Ku wa Gatanu, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igitero cyo muri Kursk cya Ukraine cyagabanyije umuvuduko w’Ingabo z’u Burusiya mu burasirazuba bwa Ukraine. Ariko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko igitero cya Kursk cyagaragaje ko cyarangaje Kyiv ku murongo w’iburasirazuba, bigabanya intege zayo aho.
Tanga igitekerezo