Igisirikare cy’u Burusiya cyigaruriye Umujyi wose wa Vuhledar w’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Ukraine.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Ukwakira 2024, Igisirikare cya Ukraine cyemeje ko kirimo kuvana ingabo mu mujyi ufite umwanya w’ingenzi mu Karere ka Donetsk, mu rwego rwo kurinda “abasirikare n’ibikoresho”.
Bitewe n’ibikorwa by’umwanzi, havutse impungenge z’uko uyu mujyi wagotwa nk’uko byatangajwe n’ingabo zirwanira ku butaka ziri ku kirwa cya Khortytsia mu itangazo ryatambutse kuri telegram.
Iri tangazo ryagize riti " Ibitero mu mpande zose byananije Ingabo za Ukraine".
Kuvana ingabo muri aka gace bije nyuma y’umunsi umwe Guverineri wa Donetsk, kamwe mu turere tune twa Ukraine u Burusiya bwigaruriye mu 2022 nubwo butagenzura neza ubutaka bwatwo, atangaje ko Ingabo z’u Burusiya zageze mu Mujyi wa Vuhledar rwagati.
Uyu mujyi uherereye ahantu hegutse, wari waranze gufatwa kuva u Burusiya bwagaba igitero simusiga kuri Ukraine mu 2022.
Tanga igitekerezo