Umukinnyi wa filimi wo mu Buyapani w’imyaka 33 yishwe n’inkota y’aba Samurai yatewe mu nda ubwo bari barimo kwitoza scene ya filimi hari n’abandi bakinnyi benshi mu mujyi wa Tokyo.
Uyu mukinnyi wa filimi witwa Daigo Kashino ngo yishwe n’inkota yatewe mu nda bari gusubiramo agakino kazagaragara muri filimi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’igipolisi. Uyu musore ngo yitozanyaga n’abandi benshi bari muri studio iri Tokyo ubwo iyi mpanuka yabaga nk’uko iyi nkuru Paris Match ikesha NHK ivuga. Nyakwigendera akaba yashizemo umwuka nyuma gato yo kugezwa ku bitaro.
Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo mu Buyapani, ngo nta muntu n’umwe wabonye uko byagenze neza. Benshi mu bandi bakinnyi ba filimi bo bavuga ko bahindukiye bumvise Daigo Kashino aboroga, nyuma bamubona agwa hasi nk’uko NHK yabitangaje.
Igipolisi cy’u Buyapani cyatangaje ko kiri gukora iperereza ngo kimenye niba uyu musore yazize impanuka cyangwa yaba yishwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
Tanga igitekerezo