U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birateganya guhurira mu yindi nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga rwagati muri uku kwezi k’Ukwakira.
Iby’iyi nama byatangajwe n’intumwa ihoraho ya Angola mu muryango w’Abibumbye, Fransisco Jose da Cruz.
Yavuze ko muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zerekeye umuhuro wa ba Perezida Paul Kagame na Tshiekedi, mbere yo gusinyana "amasezerano y’amahoro".
Yagize ati: "Mu rwego rw’ibiganiro bya Luanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ku wa 30 Nyakanga byashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 4 Kanama. Ibi bituma gucubya umwuka mubi bishoboka kandi bigatuma hashakwa igisubizo kiganiriweho, cyo mu mahoro kandi kirambye".
Yakomeje avuga ko muri Kanama uyu mwaka Perezida Joao Lourenco wa Angola yaganiriye na bagenzi be b’u Rwanda na Congo kuri gahunda y’amasezerano y’amahoro, mbere y’uko amabwiriza ajyanye n’iyi gahunda aganirwaho na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ubwo bahuriraga i Luanda muri Kanama na Nzeri.
Umudipolomate wa Angola yunzemo ko inama yo mu Ukwakira ifite "intego yo kugera ku bwumvikane buzatuma abakuru b’ibihugu bahura, ku buryo hazagerwa ku mahoro ya nyuma azasubiza mu buryo umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi".
Tanga igitekerezo