Guverinoma y�u Rwanda n�iya Uganda ziri gutegura inama igamije kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka nyuma y�umwaka bikemuye ikibazo cy�umubano mubi, bigizwemo uruhare rukomeye n�umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y�ububanyi n�amahanga muri Uganda, Vincent Bagiire, yatangarije Chimpreports ko iyi nama izabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Werurwe 2023. Ati: �Twiteze kwemeranya gushyiraho uburyo ingano y�ubucuruzi hagati y�ibihugu byombi yakwiyongera.�
Bagiire yasobanuye ko abazitabira iyi nama bazibanda ku mahirwe y�ishoramari ari mu nzego zirimo: urw�ubuhinzi, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, ingufu n�ibikoresho. Ngo ni ingenzi cyane ku bashoramari bifuza gukorera ishoramari mu bihugu byombi.
Umubano w�u Rwanda na Uganda wongeye kuba mwiza mu ntangiriro z�umwaka ushize, aho mu by�ingenzi byari bigamijwe ari isubukurwa ry�ubuhahirane n�imigenderanire hagati y�abatuye muri ibi bihugu n�abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Banki y�Isi igaragaza ko mu mwaka w�2018 [mbere y�ifungwa ry�imipaka], mu Rwanda hinjiye ibicuruzwa byaturutse muri Uganda bifite agaciro ka miliyoni 211 z�amadolari. Mu mwaka w�2022, ubwo umubano wari warongeye kuba mwiza, hinjiye ibifite agaciro ka miliyoni 76 z�amadolari.
Umuyobozi ushinzwe umutekano, ubuhuza n�ibidukikije mu ishyirahamwe ry�abacuruzi ba Kampala, Kanakulya Mulondo, mu kwezi gushize yatangarije The East African ko n�ubwo umubano umeze neza, bagishidikanya ku kuzana ibicuruzwa byabo mu Rwanda bitewe n�imbogamizi zitandukanye bafite.
Muri izi mbogamizi, nk�uko Mulondo yabisobanuye, harimo ko u Rwanda rubasaba ibyemezo bibahesha uburenganzira bwo kubyinjiza mu gihugu, bagahitamo gucururiza mu bihugu bitabisaba nka RD Congo, no kuba bagitegereje indishyi zituruka ku mipaka yafunzwe, ubucuruzi bwabo bukadindira.
Ibibazo muri ubu bucuruzi hagati y�u Rwanda na Uganda biravugwa, mu gihe irindi soko rwari ruhanze amaso mu karere ka Afurika y�iburasirazuba [iryo muri RD Congo] ritakigenda neza bitewe n�umubano wazambye, amasezerano y�ubufatanye yose yari yarasinywe agateshwa agaciro n�iki gihugu cy�abaturanyi.
Umuntu ashobora kwitega ko imyanzuro izafatirwa mu nama y�ubucuruzi y�u Rwanda na Uganda yazagira uruhare mu guhangana n�ikibazo cy�izamuka rikabije ry�ibiciro by�ibicuruzwa, by�umwihariko iby�ibiribwa.
Tanga igitekerezo