Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko u Rwanda ari rwo rwasabye ko imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC ihagarara aho kuba igihugu cye.
Yabitangaje mu ijoro ryakeye ubwo yagiranaga ikiganiro na Radiyo Top Congo FM y’i Kinshasa.
Ku wa 30 Nyakanga ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo bahuriye i Luanda muri Angola, mu nama banzuriyemo "guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa Congo" uhereye saa sita z’ijoro ryo ku wa 4 Kanama 2024.
Ni umwanzuro icyakora umutwe wa M23 watangaje ko utazigera ushyira mu bikorwa, kuko utari mu bitabiriye inama yawufatiyemo.
Ni M23 kuva mu mpera z’icyumweru gishize yigaruriye uduce dutandukanye turimo imijyi mito ya Nyamilima na Ishasha iherereye muri Groupement ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru.
Tshisekedi yongeye kwerura ko atazigera aganira n’uyu mutwe, ko ahubwo Perezida Paul Kagame ari we bagomba kuganira imbonankubone.
Yagize ati: "Mu gihe cyose nzaba ndi Perezida wa Repubulika, sinzigera mpura na rimwe na M23 cyangwa AFC. Icyo nshaka ni ukuganira n’umunyabyaha Kagame, nkamubaza impamvu akorera ubwicanyi mu gihugu cyanjye".
Yakomeje agira ati: "Ibiganiro nifuza si ibigamije kuvanga abarwanyi [ba M23] mu gisirikare. Ibyo ni byo nshaka kuganira na Paul Kagame".
Tshisekedi umaze iminsi arwariye mu Bubiligi kandi yavuze ko ubwo RDC n’u Rwanda byari byahuriye i Luanda u Rwanda ari rwo rwasabye ko imirwano ihagarara.
Ati: "U Rwanda ni rwo rwasabye ihagarara ry’imirwano, si twe".
Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntabwo irasubiza ku byaraye bitangajwe na Perezida wa Congo.
U Rwanda icyakora ni kenshi rwagiye ruvuga ko nta ntambara rurwanamo na Congo, bitandukanye n’ibimaze igihe bikwirakwizwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Tanga igitekerezo