U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni ibihugu bifitanye amateka maremare. Ingabo z’u Rwanda zafashije Laurent Desire Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko tariki ya 17 Gicurasi 1997, agenda ahungira mu tundi duce tw’igihugu harimo na Kinshasa, nyuma ajya muri Togo, avamo ajya muri Marroc, ari na ho yapfiriye.
Kwibaza iki kibazo kiri haruguru, navuga ko nkibajije nkererewe bitewe na bimwe mu byagiye biranga amateka y’ibihugu byombi, mbere ndetse n’ubu.
Abaturage b’ibi bihugu byombi iyo bashaka kugenderana bambukira ku mipaka ya Gisenyi mu majyaruguru , Rusizi 1 na Rusizi 2 mu majyepfo. Abanyura i Gisenyi ni abava mu Rwanda n’abaturuka mu migi nka Goma muri RD Congo. Abanyura kuri za Rusizi 1 na 2, abenshi baturuka mu mugi wa Bukavu, abo mu Rwanda abenshi ni abatuye mu Burengerazuba bw’igihugu.
Nibaza icyo u Rwanda rwaba rupfa na bamwe mu benegihugu ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nshingiye ku rwango biganjemo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaza ku Rwanda muri iki gihe.
Mu mateka ya hafi, ndibuka ubwo Laurent Nkunda wayoboye ishyaka rya CNDP n’ingabo ze bahanganaga n’ingabo z’igihugu, barafashe tumwe mu duce tw’uburasirazuba bw’igihugu, kugeza ubwo Bosco Ntaganda wayoboye ibitero by’iri shyaka ryari ryamaze gukora umutwe wa M23 na we yazaga mu 2012, abavuga Ikinyarwanda baribasiriwe, hakaba n’ubwo bafatirwaga imitungo. Ibitero byari biyobowe na Gen. Ntanganda na Gen. Nkunda byavugaga ko biri kugirwamo uruhare n’u Rwanda, yewe ngo n’aba babiri ubwabo ni Abanyarwanda.
Mu gihe ingabo za RD Congo (FARDC) zatangije ibitero bigamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba y’uburasirazuba bw’igihugu, yaba ikomoka imbere no mu gihugu ndetse n’ituruka mu mahanga nka AFD yaturutse muri Uganda, FDLR igizwe n’Abanyarwanda, CNRD na yo igizwe n’abaturuka mu Rwanda (iyi yarashegeshwe cyane), Red Tabara mu Burundi n’indi myinshi, Adolphe Muzito ati: “ Icyakemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cyacu ni ugutera u Rwanda, tukarwiyomekaho.”
Amagambo ya Adolphe Muzito usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RD Congo, LAMUKA yamaganiwe kure na Jean Pierre Bemba uyoboye ihuriro ndetse na Moïse Katumbi.
Yababaje Abanyarwanda bayumvise, bamwe bamufata nk’ufite ikibazo mu mutwe, abandi bati: “ Ubundi se bafite ubushobozi bwo komeka u Rwanda ku gihugu cyabo?” Abanyarwanda benshi batutse Adolphe Muzito (wigeze kubaho Minisitiri w’Intebe), bamuhora ubu butumwa bafashe ko bwabuze ubushishozi.
Ntibyarangiriye aho kuko ubwo Martin Fayulu aherutse kugirira uruzinduko mu mugi wa Beni. Tariki ya 30 Ukuboza 2019 yavuze ko hari umugambi Joseph Kabila ayoboye, ugamije gucamo ibice RD Congo. Ngo Abakongomani b’Abagambanyi, u Rwanda, Uganda, u Burundi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Ubufaransa n’Ububiligi na byo biri inyuma y’uyu mugambi.
Iby’uyu mugambi wo gucamo ibice RD Congo, igice kimwe kikomekwa ku Rwanda wavuzwe kandi na Cardinal Fridolin Ambongo ubwo yavaga mu ruzinduko muri Beni na Butembo, yatangarije itangazamakuru tariki ya 2 Mutarama 2020 ko hari abavuga Ikinyarwanda n’Ikigande bari koherezwa muri Congo muri gahunda yo kunoza umugambi.
Ati “Biragaragara iyo uri aho bibera. Ibiba bigaragaza neza ko intego y’iyo myitwarire yose, ari ugucamo ibice igihugu cyacu..ibyo bigaragarira mu gusimbura abaturage bahunze basimbuzwa muri rusange abaturage bavuga Ikinyarwanda cyangwa Ikigande.”
Umuhanzi wamamaye muri Afurika, by’umwihariko muri RD Congo, Koffi Olomide, ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru b’Abakongomani baba muri diaspora tariki ya 3 Mutarama 2020, yavuze ko hari amasezerano y’amayobera bamwe mu bayobozi ba RD Congo bagiranye na bamwe bo mu Rwanda, agamije komeka igice kimwe ku Rwanda. Yavuze ko bagomba kuyasesa kuko ngo: “ Abaturage b’Abanyarwanda batatuma Abakongomani barira.”
Zacharie Badiengila uzwi nka Ne Muanda Nsemi yashinze ishyaka rya politiki rigendera ku mahame y’iyobokamana ryitwa Bundu dia Kongo, cyangwa ihuriro rya Congo. Aherutse kwitangaza nk’Umukuru w’Igihugu, kuko ngo ‘Perezida Félix Tshisekedi ategekera igihugu ku mabwiriza y’u Rwanda kubera ko umufasha we, Denise Nyakeru ari Umunyarwanda.’
Ne Muanda yatangaje ibi tariki ya 4 Mutarama 2020 i Kinshasa aho yita mu ngoro ye iherereye mu ntara ya Kongo Central. Icyo gihe yahaye Joseph Kabila amasaha 72 ngo abe yavuye mu gihugu, gusa impamvu yo kumwirukana kwe ntiyatangajwe.
Amagambo nk’aya yagarutse ku mbuga nkoranyambaga za RD Congo, ubwo hari amashusho yashyirwaga ahagaragara, yasobanuwe ko Vital Kamerhe wiyamamarije kuyobora igihugu mu 2011, ubu akaba ari umuyobozi w’ishyaka rya UNC (Union for Congolese Nation), yatanze inka 30 mu bukwe bw’umuhungu wa Gen. James Kabarebe, Sunday Kabarebe bivugwa ko bwabaye tariki ya 4 Mutarama 2020.
Mu butumwa butandukanye bwatanzwe kuri aya mashusho, bamwe bagaragaza ko ari uguhongera umwanzi, bajyanishije n’ibyo u Rwanda rumaze iminsi ruvugwaho muri RD Congo.
Mu minsi ishize, ubwo havugwaho ku bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge muri Minembwe [bamwe bagereranyije na jenoside], hari amajwi menshi yagiye hanze ashishikariza kubatsembaho kuko ngo ari ‘Abanyarwanda baba muri RD Congo’.
Iki kiri mu bibazo bikomeye byakurura umwuka mubi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Ubu bwicanyi bwavuzweho kuba inyuma y’abarimo Gen. Maj. Yakutumba uyoboye umutwe wa Mai Mai wavugaga ko Abanyamulenge ari Abatutsi; ibintu Abanyarwanda batifuza na gato kongera kumva kuko aho byabagejeje mu 1994 na mbere kuva mu 1959 barabizi.
Ibitero byagabwe ku Banyamulenge, batwikirwa amazu, amatungo yabo arimo inka aranyagwa, araribwa, barishwe, abandi barakomereka, benshi byavuzwe ko bataye n’ingo zabo.
Ku kibazo cyo kohereza abavuga Ikinyarwanda muri RD Congo, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Oliver Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera intambwe mu miyoborere, ubukungu n’ibikorwaremezo, rudashobora kohereza abaturage bacyo muri RDC.
Kuva mu mateka y’u Rwanda na RD Congo, si ubwa mbere twumvishe abacikwa cyangwa bakomeje bakavuga u Rwanda nabi, gusa ubu birihariye bitewe n’ab’ingeri zitandukanye bari guhuriza ku ngingo imwe. Tugire icyizere ko birangirira mu magambo, umubano w’ibihugu byombi ugakomeza ugakura mu buryo bwiza nk’uko Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bagaragaje ko ari byo bifuza. Iby’uko u Rwanda rwaba ruri mu mugambi wo gucamo ibice RD Congo, ababivuga niba batagamije kugaragaza nabi umuturanyi, nibagaragaze ibimenyetso cyangwa se niba ntabyo, bavuge ko nta shingiro bari bafite. Abanyarwanda bifuza ko u Rwanda rubaho neza kandi rubanye neza n’abaturanyi.
1 Ibitekerezo
Kagabo Kuwa 07/01/20
Kuki utibaza igituma DRC ifite ikibazo ku mupaka ihuriyeho na Uganda, Rwanda na Burundi gusa, uzi ko ifite imipaka n’ibindi bihugu 7 , Anhola,Zambie,Tanzanie, Soudan, République Centre Africaine,Congo Brazzaville. Ikibazo cy’abanyamulenge gihora giteza imbogamizi muri DRC gituruka he kuki mutakibwira abasomyi? Inzu z’i Kigali ngo zimwe zivuga ilingala byaba biva kuki? FARDC (Forces Rwandaises Déployées au Congo) bakora iki ku butaka bwa Congo? Ibi byose nibyo bituma abantu babibasira.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo