Banki nkuru ya Kenya (CBK) yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’iburasirazuba cyungukira banki zo muri Kenya amafaranga menshi cyane.
CBK yatangaje ko mu mwaka ushize, amashami ya banki zo muri Kenya aba mu karere yungutse amashilingi miliyari 32.51. Ni mu gihe mu 2021, zari zarungutse amashilingi miliyari 17.23.
U Rwanda rwungukiye izi banki amshilingi miliyari 10.16 (ni miliyari zisaga 82 z’Amanyarwanda) mu mwaka ushize. CBK yabisobanuye iti: “U Rwanda ni rwo rwazungukiye menshi, Sh miliyari 10.16 angana na 31.26 by’inyungu yose.”
Repubulika ya demukarasi ya Congo ni igihugu cya kabiri cyungukiye menshi banki zo muri Kenya, akaba angana na 30.1% by’ingu yose. Uganda yo iri kuri 16.11%, hagakurikiraho Sudani y’Epfo iri kuri 14.28%.
CBK igaragaza ko banki zo muri Kenya zitungutse menshi muri Tanzania no mu Burundi, ugereranyije no mu bihugu biri mu bika bibanza. Ikigero kiri kuri 2.82% na 0.93% mu nyungu yose.
Hashingiwe ku nyungu amabanki akomeje gukura mu bihugu by’akarere, CBK ivuga ko byaguriye amashami no hirya yako, bijya ahandi nko muri Mozambique, mu birwa bya Maurice na Malawi.
Banki zo muri Kenya zikorera mu Rwanda zirimo: Equity Bank, I&M Bank, NCBA Bank, Guaranty Trust Bank na BPR Bank Plc yaguzwe na KCB Group.
Tanga igitekerezo