Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nyuma y’uko ugaragaje ko uteganya guha ubufasha ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahabwa ubufasha.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024 ni bwo habaye inama y’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’uko ingabo za SADC ziriyo zashyigikirwa.
Ni inama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
U Rwanda ruvuga ko rutigeze rutumirwamo, ari na yo mpamvu rwafashe icyemezo cyo kwandikira Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ruwumenyesha ibyago ubufasha bwawo kuri ziriya ngabo bushobora guteza.
Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania byohereje ingabo muri Congo Kinshasa, mu rwego rwo guha ubufasha ingabo z’iki gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni ubutumwa kandi bunarimo ingabo z’u Burundi zagiye muri RDC biciye mu masezerano y’ubufatanye iki gihugu cyasinyanye n’u Burundi.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rutishimiye kuba izi ngabo zizwi nka SAMIDRC ziri hakurya, bijyanye no kuba FARDC zagiye guha ubufasha isanzwe ifatanya ku rugamba n’imitwe irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vinvent Biruta mu ibaruwa ndende yandikiye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasabye uyu muryango "kudaha SAMIDRC uruhushya cyangwa amafaranga", kuko idashobora gusimbura urugendo rwa Politiki (ibiganiro bya Nairobi na Luanda) rwahagaritswe na Guverinoma ya RDC.
U Rwanda rwibukije AU ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC cyatangiye mu myaka 30 ishize, ubwo Guverinoma yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zayo ndetse n’Interahamwe bahungiraga muri Zaire.
Ruvuga ko Guverinoma ya Zaire aho kubambura intwaro yabafashije kongera kwisuganya, mbere yo gushinga icyiswe FDLR imaze igihe yarabaye ikibazo ku mutekano warwo.
Leta y’u Rwanda ishinja uyu mutwe kuba umaze igihe ubiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC, ibirenze ibyo ukaba ugira uruhare mu gutoteza amagana y’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ku buryo abenshi bahungiye mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’akarere.
U Rwanda rwibukije AU kandi ko muri 2013 Brigade y’Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye yari iyobowe na SADC iteganya guha ubufasha yashinzwe igamije kurwanya imitwe irimo FDLR na ADF, gusa ihitamo kurwanya M23 yonyine ku buryo byanatumye gahunda y’ibiganiro bya Nairobi byariho icyo gihe ipfa.
Iyi FDLR kandi u Rwanda ruvuga ko isangiye gahunda n’ibihugu birimo RDC n’u Burundi byeruye ko byifuza kurutera hanyuma bigakuraho ubutegetsi bwarwo ku mbaraga.
Ku bwa Leta y’u Rwanda, kuba AU yaha ubufasha SAMIRDC nta kindi byamara kitari "ugutiza umurindi amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ndetse no gushyigikira uruhande Guverinoma ya RDC ihagazeho, ibyatuma yivana mu nzira y’amahoro yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo amaze imyaka irenga 20".
U Rwanda rwasabye Moussa Faki ahubwo gukoresha ibiro bye mu gusaba Kinshasa gukomeza gahunda yo gushaka umuti w’ariya makimbirane mu mahoro, by’umwihariko gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.
Tanga igitekerezo