Amabanki yo muri Kenya akorera mu Rwanda yahiriwe no gukorera ku butaka bw’iki gihugu kurusha mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Ibutasirazuba birimo Uganda na Tanzania.
Imibare itangwa na Banki Nkuru ya Kenya yerekana ko amabanki yo muri icyo gihugu yungutse mu Rwanda kurusha ahandi mu karere kandi ari ho afite amashami make.
Muri Raporo yitwa ’Supervison Annual Report yo mu 2019 bigaragara ko 27.5% bya $ miliyoni 29 by’inyungu yabonetse mu mabanki yo muri Kenya akorera mu karere, yavuye mu Rwanda. Hakurikiraho Uganda ifite 17.6% na Tanzania ifite 16.9%.
Nta byera ngo de ariko hari ishami rimwe rya banki zo muri Kenya ryahombye haba mu Rwanda, muri Uganda na Tanzania aho agera kuri Kshs miliyoni 709 yarigise.
Muri Tanzania nk’uko The Eastafrican ibitangaza, byavuye ku kuba hari amabanki akomeye mu isoko ry’imbere mu gihugu. CBA Rwanda yahombye agera kuri $ miliyoni imwe n’ibihumbi 700, nta mpamvu yatangajwe y’iki gihombo.
Tanga igitekerezo