
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itemeranya n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, nyuma yo gutangaza ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo rwakoherezwamo abimukira.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwatesheje agaciro umwanzuro wa Guverinoma y’icyo gihugu wo kohereza mu Rwanda abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro.
Urukiko rwavuze ko u Bwongereza bwinjiye muri iriya gahunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu byo umucamanza Lord Reed yashingiyeho abafata icyemezo cyo gutesha agaciro iyi gahunda, harimo kuba nta kigaragaza ko mu gihe aba bimukira baba boherejwe mu Rwanda, batazasubizwa iwabo kandi hatabanje kumvwa ibibazo byatumye bahunga.
Umucamanza yagaragaje u Rwanda nk’"igihugu kidatekanye ku bimukira n’abasaba ubuhungiro."
Yavuze ko "rwagiye rwanga guha ubuhungiro abaturage bo mu bihugu biri mu ntambara birimo Syria, Yemen na Afghanistan", arugaragaza nk’igihugu "kidafite amanota meza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu."
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko atemeranya na ruriya rukiko rwavuze ko u Rwanda rudatekanye.
Ati: "Ni umwanzuro ureba ubutabera bw’u Bwongereza, ariko aho tutemeranya n’uyu mwanzuro, ni aho uvuga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku bashaka ubuhungiro n’impunzi, ko kandi bashobora gusubizwa aho baturutse."
Yavuze ko ko hashize igihe kinini u Rwanda n’u Bwongereza bikorana mu guharanira ko abasaba ubuhungiro bisanga muri Sosiyete Nyarwanda, ikindi rukaba rwariyemeje "kubahiriza amahame mpuzamahanga".
Ni ibishimangirwa no kuba rwaragiye rushimwa na HCR hamwe n’izindi nzego mpuzamahanga nk’"urugero rwiza mu kwita ku mpunzi.”
Yunzemo ati: "Muri iki gihe cyose cy’urubanza, twari duhugiye mu gukomeza gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’Abanyarwanda, kandi dukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Afurika n’Isi muri rusange. Imibereho myiza ya muntu ni ingenzi kuri twe, kandi tuzakomeza kuyiharanira."
1 Ibitekerezo
tipotipo Kuwa 15/11/23
None se kw’isi ahatekanye nihe? Abayahudi ntibahora baterwa ibyuma muri ibyo bihugu byitwa ko bitekanye? Ariko reose Putini wakihereje igisasu mu biro byuwo mucamanza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo