U Rwanda ruri mu bihugu byahisemo kwifata, ubwo kuri uyu wa Gatatu inteko y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga umwanzuro usaba Israel kuba yavanye ingabo zayo mu bice bya Palestine igenzura mu gihe kitarenze umwaka.
Ibihugu 124 ni byo byashyigikiye uyu mwanzuro, 14 birawurwanya mu gihe 43 birimo n’u Rwanda byahisemo kwifata.
Ku isonga y’ibihugu byagaragaje ko uriya mwanzuro ari ngombwa harimo u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaranaa, u Buyapani, Koreya ya Ruguru, Arabie Saoudite, Turkiye, Syria, Afurika y’Epfo, u Bubiligi, Misiri, Iran n’ibindi bihugu byinshi bisanzwe bidacana uwaka na Israel.
Mu bihugu byawurwanyije harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Repubulika ya Tcheque, Hongrie, Fiji, Israel, Malawi, Micronesie, Palau, Papouasie-Nouvelle-Guinée, Nauru, Paraguay, Toonga na Tovalu.
Ni mu gihe ibihugu nka Autriche, Australie, u Bwongereza, Canada, u Budage, u Butaliyani, Kenya, u Buholandi, Pologne, Ukraine, Koreya y’Epfo, u Busuwisi n’ibindi bitandukanye byifashe nk’u Rwanda.
Uko ibihugu bitandukanye byatoye
Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Israel yohereje ingabo zayo mu bice bitandukanye bya Palestine by’umwihariko Gaza, mu rwego rwo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas baherukaga kugaba igitero ku butaka bwayo.
Israel icyakora muri ibi bitero ishinjwa kwica umubare utari muto w’abasivile, barimo n’abagore n’abana.
Imibare yerekana ko abanya-Palestine babarirwa mu 42,000 ari bo bamaze kwicirwa muri iriya ntambara.
1 Ibitekerezo
Ngabo Alex Kuwa 18/09/24
Burya Aho kugirango witeranye wakinumira banyiri ukurwana bashaka bakamarana biba bibareba iyo babuze ubwenge
Subiza ⇾Tanga igitekerezo