Ikipe ya Manchester United yaraye igeze muri 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo kujya gutsindira Villarreal muri Espagne ibitego 2-0.
Igitego cyo ku munota wa 78 w’umukino cya Cristiano Ronaldo n’icyo ku munota wa 90 w’umukino cya Jadon Sancho, byari bihagije kugira ngo Manchester United ikatishe itike ya 1/8 mbere yo guhura na Young Boys mu mukino wa nyuma wo mu tsinda.
Kuri ubu Manchester United iyoboye itsinda F n’amanota 10, ikaba irusha atatu Villarreal iyikurikiye.
Manchester United yageze muri 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gufashwa cyane na Cristiano Ronaldo.
Uyu munya-Portugal amaze gutsindira iyi kipe ibitego bitandatu mu mikino itanu yo mu tsinda amaze kuyikinira.
Indi kipe yashoboraga kugera muri 1/8 bikayinanira ni FC Barcelona yo muri Espagne.
Iyi kipe yari yakiriye Benfica mu mukino yasabwaga gutsinda ikazamukana na Bayern Munich, gusa birangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.
Kuri ubu FC Barcelona irasabwa kujya gutsindira Bayern Munich mu Budage, cyangwa Benfica igatsindwa na Dynamo Kyiv cyangwa zikanganya.
Uko imikino yose yagenze
2 Ibitekerezo
SADIKI Innocent Kuwa 18/08/22
murako kbc
Subiza ⇾SADIKI Innocent Kuwa 18/08/22
imbere cane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo