Ushobora kuba umuyobozi utaha w’ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu Bwongereza, James Cleverly, yabwiye LBC ko ukuntu Ishyaka ry’Abakozi, riri ku butegetsi, rifata u Rwanda "biteye ishozi" mu gihe yongeye gushimangira ko azagarura gahunda bari bafitanye n’u Rwanda irebana n’abimukira naba Minisitiri w’Intebe.
Aganira na Iain Dale wa LBC, Bwana Cleverly yanenze guverinoma y’Ishyaka ry’Abakozi kuba yarakuyeho iyo gahunda, ndetse n’uko bafata igihugu cy’u Rwanda nk’igihugu cyo muri Afurika.
Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yashyize ahagaragara icyifuzo cye cyo kuba Umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba-Conservateurs.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, Cleverly avugana na LBC, yavuze ko uko guverinoma y’ishyaka ry’Abakozi ifata u Rwanda nyuma yo gukuraho gahunda itavugwaho rumwe "biteye ishozi."
Yagize ati: "Ishyaka ry’Abakozi ryafashe Guverinoma y’u Rwanda mu buryo buteye ishozi n’ubwibone" mu gihe kuko yasobanuye ko ibikorwa byabo ari "ukutagira ubunyamwuga bidasanzwe."
Yongeyeho ko Guverinoma ya Keir Starmer itari "gufata umufatanyabikorwa w’i Burayi" muri ubu buryo.
James Clevery yavuze kandi ko ashobora kugarura gahunda yo kohereza abimukira batemewe mu Rwanda naramuka abaye Minisitiri w’intebe.
Yavuze ati: "Nabivuze kuva ku ikubitiro".
"Ugomba kugira ikintu kibabuza, umuyobozi mushya ushinzwe imipaka wahawe akazi muri iki cyumweru yavuze ko ugomba kugira ikintu kibabuza, nyamara Ishyaka ry’Abakozi ntacyo rufite."
Yiyemereye kandi ko Ishyaka ry’Aba-Conservateurs ryakoze amakosa mu matora rusange aheruka muri uyu mwaka wa 2024.
Yavuze ati: "Ntabwo ngiye kwicara hano ngo nigire nk’aho ibyo guverinoma yakoze byose byari byiza, twinjiye mu ngeso mbi".
"Ntekereza ko kimwe mu bintu twakoze nabi ari uko twahagaritse kurinda filozofi gakondo y’Aba-Conservateurs...." yavuze kandi ko batashoboye gutura Abongereza umutwaro w’imisoro iremereye.
Ashyize ku ruhande ibyo batandukaniyeho, Bwana Cleverly yavuze ko nubwo hari ibyo batumvikanaho "yemera cyane" Angela Rayner wo mu Ishyaka ry’Abakozi.
Tanga igitekerezo