Ubwo Guverineri wa Minnesota, Tim Walz yavugaga ijambo rye rya mbere nk’umukandida ku mwanya wa visi perezida w’abademokarate mu ijoro ryo ku wa Kabiri muri Philadelphia, yagize icyo avuga ku kazi ke k’umwarimu w’ishuri ryisumbuye, yavuze ko abanyeshuri be, barimo abahanuye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari bo bamushishikarije guhatanira umwanya wa kabiri ukomeye mu gihugu.
Walz ati: "Ni abanyeshuri banjye, banshishikarije kwiyamamariza uwo mwanya." "Ntuzigere usuzugura abarimu."
Mu byo Walz yagezeho mu ishuri harimo inkuru yibagiranye kuva kera yanyujijwe mu kinyamakuru New York Times mu 2008: aho bakoresheje amakuru y’amakarita mu 1993, abanyeshuri ba Walz bashoboye guhanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abantu basaga miliyoni.
Nk’uko inkuru ibivuga, Walz yigishaga ubumenyi bw’isi mu ishuri ryisumbuye rya Alliance High School muri Nebraska ubwo yahaga ishuri rye umukoro wo kwiga imiterere itera ubwicanyi bukabije.
Yatangarije New York Times mu kiganiro nyuma y’imyaka myinshi ko yashakaga kurenga ku nteganyanyigisho no kureba ko ibyabaye mu mateka Atari ibintu byo gufata mu mutwe gusa.
Ati: "Itsembabwoko ryakorewe Abayahudi ryigishwa cyane cyane nk’ibyabaye mu mateka, ibintu bidasanzwe, akanya gato mu gihe kinini". "Abanyeshuri basobanukiwe ibyabaye kandi ko biteye ubwoba kandi ko abantu babikoze ari inyamanswa."
Walz yari azwiho gushishikazwa cyane n’amakarita, ahari birashoboka ko ari ibisanzwe ku mwarimu wigisha ubumenyi bw’Isi (Geography), ndetse no gukoresha hakiri kare porogaramu ya Geographic Information System (GIS), ituma abayikoresha bagaragaza amakuru ajyanye n’ahantu runaka ku Isi nk’uko bivugwa na Minnesota Reformer.
Mu ishuri yigishaga mu mwaka wa 1993, Walz yabasabye kubaka amakarita bakoresheje amakuru ya GIS yerekeye ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ihohoterwa rishingiye ku moko ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko kugira ngo bamenye aho jenoside ikurikira ishobora kuba.
Bakoresheje imibare ya GIS n’ubundi bushakashatsi, iryo shuri ryemeje ko u Rwanda rufite ibyago byinshi byo kubamo iyicwa ry’abasivili ku bwinshi, kubera urwikekwe rwiyongeraga hagati y’amoko.
Muri Mata mu mwaka wakurikiyeho, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana yaraswaga. Abahutu b’intagondwa bakwirakwiriye mu gihugu, bahitana ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi muri imwe muri jenoside ikabije yabayeho mu mateka ya none. Nk’uko ishuri ryari ryarahanuye.
Walz, icyo gihe wari umudepite, yaganiriye na NPR mu mwaka wa 2008 ku bijyanye n’uyu mushinga, agira ati: "kimwe mu bintu byagaragaye cyane ku banyeshuri ni uko amacakubiri yari amaze igihe kinini ashingiye ku moko hamwe n’itsinda rimwe ry’abantu bahabwaga amahirwe, hanyuma impagarara zitangira kwiyongera mu bukungu bwajegajegaga…. "
Travis Hoffman wahoze ari umunyeshuri, yatangarije Times nyuma y’imyaka 15 y’umushinga ati: "Byari bitandukanye kandi bidasanzwe, rwose ntabwo ari umushinga wari witezwe." "Igice kinini cyari umudendezo wo gucukumbura ibintu. Nubwo igitekerezo cyaba kidasanzwe cyangwa kitaragera kure, ushobora gutanga igitekerezo."
Undi munyeshuri, Lanae Merwin, yabwiye iki kinyamakuru ati: "Byari biteye ubwoba cyane." "Ariko, kuri twe, ntabwo byari bitangaje rwose. Twari twarabiganiriyeho mu ishuri kandi byarabaye. Nubwo utakwifuza ko ubuhanuzi nk’ubwo bwasohora."
Tanga igitekerezo