Ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwavuze ko umuraperi wo muri Atlanta, Rich Homie Quan, wamamaye mu njyana ya hip-hop mu 2013, yapfiriye muri Georgia ku myaka 34.
Abashinzwe ibizamini kwa muganga muri Fulton County mu itangazo ryabo bavuze ko Ibitaro bya Grady’ Memorial Hospital muri Atlanta byamenyesheje abakozi babyo ku wa Kane urupfu rw’uyu muraperi.
Impamvu n’uko urupfu rwe rwagenze ntibyashyizwe ahagaragara nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika.
Ni mu gihe ibizamini byo kwa muganga bitegerejwe kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muhanzi, ubusanzwe amazina ye nyakuri ari Dequantes Devontay Lamar, yamamaye cyane mu myaka irenga icumi ishize n’indirimbo “Type of Way.”
Yayikurikije muri 2015 indi yise “Flex (Ooh, Ooh, Ooh),” ahita atangira gukorana n’amazina akomeye nka Gucci Mane, Young Thug, 2 Chainz, Trinidad James n’abandi.
Yabaye nominee kenshi mu bihembo bya BET na BET Hip Hop Awards, nkumuhanzi mushya mwiza ndetse n’ukunzwe n’abaturage.
Richie Homie Quan wavutse mu Kwakira 1989, yari mukuru mu bavandimwe batatu, kandi yakuriye mu rugo rw’umubyeyi umwe, nk’uko urubuga rwo muri Atlanta, Masquerade, rubitangaza. Yabanje kurota kuba umukinnyi wa baseball, ariko amaherezo ahindukirira umuziki.
Abaraperi batandukanye nka 2 Chainz, Quavo, n’umuririmbyi Jacquees bari mu ba mbere bamwifurije kuruhukira mu mahoro.
Tanga igitekerezo