
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zongeye gusaba Abanyekongo bari muri Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo guhagarika imikoranire n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, mu kiganiro yagiranye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ku wa 23 Gicurasi 2023, ku murongo wa telefone.
Blinken yavuze ko yagaragarije Tshisekedi ko ahangayikishijwe n’abapfiriye mu bikorwa by’urugomo muri RDC, abakomeretse, abavanwe mu byabo n’abo ubuzima bwabo bwagiye mu kaga kubera byo.
Nk’uko Umuvugizi w’ibiro by’Umunyamabanga wa USA, Matthew Miller yabivuze, Blinken yakomeje ahamya ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi ko abo muri Leta ya RDC na bo bakorana na FDLR, asaba ko bihagarara.
Miller yagize ati: “Yavuze ko US isaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23, avuga ko ari ngombwa ko abo muri Leta bose bahagarika gukorana a FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro itari iya Leta.”
Ku kibazo cya M23, by’umwihariko, Blinken na Tshisekedi bumvikanye ko kuba uyu mutwe warekura ibice wafashe byihutirwa, hanyuma ukarambika intwaro nk’uko bikubiye mu myanzuro byafatiwe i Luanda na Nairobi.
Tanga igitekerezo