
Urwego rw’ubucamanza rufite gahunda yo kongera umubare w’abacamanza n’abakozi b’inkiko ariko rukagaragaza ko n’abadahagije rufite bakomeje gusezera bya hato na hato, bikaba bikaba bibangamira intego yo gutanga ubutabera bwifuzwa.
Iki kibazo cyagaragajwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza w’2023/2024.
Dr Ntezilyayo yagize ati: “Kimwe mu bibazo by’ingutu 5 ruhanganye nacyo harimo kuba n’ubwo imanza zicibwa zariyongereye, urugero ziyongereyeho ruracyari hasi ugereranije n’ubwiyongere bw’imanza zinjira, ibi bikajyana no kugira abakozi badahagije kuko umubare wabo dufite utajyanye n’izo manza.”
Yakomeje asobanura imiterere y’ikibazo cy’isezera ry’abacamanza n’abakozi b’inkiko. Ati: “Ikirushijeho gutera impungenge ni isezera rya hato na hato ry’abacamanza n’abanditsi b’inkiko ndetse no kubura abakozi bashoboye bitabira umwuga w’ubucamanza cyane cyane mu nkiko z’ibanze, inkiko zisumbuye no mu nkiko z’ubucuruzi.”
Yagaragaje ko gusezera kw’abacamanza n’abandi bakozi, cyane cyane mu nkiko z’ibanze, gufitanye isano n’uko ibyo bagenerwa mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwabo bikiri bike.
Mu bindi bibazo Dr Ntezilyayo yagaragaje harimo iby’inkiko zidafite aho zikorera hatunganye, izirimo urw’ikirenga ziri mu bukode buhenze cyane, izidafite ibikoresho bihagije “n’ibihari akenshi bikaba bishaje cyane.”
Dr Ntezilyayo yasabye Minisitiri w’ubutabera wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango kurutumikira kuri guverinoma, ikazafasha urwego rw’ubucamanza gukemura ibi bibazo byose rufite, kugira ngo rurusheho gukora neza inshingano zarwo.
Umukuru w’urugaga rw’abavoka, Me Nkundabarashi Moïse, yagaragaje ko ikibazo cy’umubare w’imanza utajyanye n’uw’abacamanza ukenewe kidindiza ubutabera, bityo ko gikwiye gushakirwa igisubizo mu buryo bwihutirwa.
Afatiye ku rugero rw’imanza urukiko rukuru rwakira, yagize ati: “Raporo yatanzwe n’urwego rw’ubutabera igaragaza ko kugeza ubu mu rukiko rukuru, urubanza rugezemo ruburanishwa mu gihe cy’amezi 37. Bivuze ko iki gihe, ugereranyije neza ni imyaka itatu irengaho gato. Birumvikana ko na byo bikeneye kugira igikorwa kugira ngo ubutabera butangirwe ku gihe.”
Raporo y’ubucamanza igaragaza ko imanza zakiriwe mu nkiko mu mwaka w’2022/2023 ari 91.381. Bigendanye n’uyu mubare, umucamanza asabwa guca imanza 49 ku kwezi. Inkiko zidafite aho zikorera zo ni 16.
1 Ibitekerezo
Kuwa 05/09/23
Ubutabera bwahano iwacu mu rwanda ntacyizere butanga bitewe nimanza zahato nahato ubona abantu barengana kuburyo bugaragarira buri wese ninayo mpamvu bamwe basezera bakava muruwo mwuga , urugero natanga buriya iyo tugira ubutabera buhamye uwitwa Anatori yakarenganye kuriya, umugore wa rubavu mukabutembo ibye harutarabyumvise, prence kid, nabandi benshi ntabasha kurondora hano, mwarangiza ngo mukeneye ahantu heza hogukorera aheza se niho hatanga ubutabera, icyonamaze kubona mubutabera bwiwacu harimo gukoreshwa nabandi bantu bafite ubushobozi nijambo bigatuma awakarenganuwe yisanga ariwe munyacyaha, murakoze.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo