U Rwanda ni igihugu cyuje ibyiza bitandukanye bituma hahora urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo bagamije kwirebera ibyo byiza, muri byo harimo no gusura ibirwa bitandukanye biri mu kiyaga cya Kivu, akarere ka Rutsiro ka kaba kihariye 50% by’amazi y’ikiyaga cya Kivu, si ibyo gusa gafite n’ibirwa 42, harimo kimwe gituwe n’ikindi kigororerwaho abiganjemo urubyiruko ruba rwagaragayeho imico mibi cya Iwawa.
Ikiyaga cya Kivu ni cyo kiyaga kinini mu Rwanda, gikurura imbaga y’abantu haba Abanyarwanda ndetse n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye. Igice cyacyo kimwe kiri ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe ikindi kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Akarere ka Rutsiro gafite ibirwa byororerwaho inka kuva mu mwaka w’i 1993, kugeza uyu munsi, byaje kuva mu kuba inzuri, abatembereza ba mukerarugendo izi nka batangira kuzibyazamo amafaranga biturutse mu bukerarugendo butari bumenyerewe bw’inka zoga.
Akarere ka Rutsiro ntacyo kungukira muri ubu bukerarugendo dore ko mu bucukumbuzi BWIZA yakoze yasanze bwungukira akarere ka Karongi, mu gihe buri bwato bujyanyeyo abakerarugendo bwishyura ibihumbi 30 Frw.
Abibumbiye muri koperative zitandukanye zizobereye mu gutembereza ba mukerarugendo ku birwa byo mu karere ka Rutsiro ziganjemo izo mu karere ka Karongi, ari naho imisoro yabo ijya yose.
Mu birwa byo mu karere ka Rutsiro, ibyororerwaho inka harimo icya Mafundugu, ari nacyo gikorerwaho ubu bukerarugendo bw’inka zoga, ni mu gihe ikirwa cya Nyamunini ari kimwe mu bikururura ba mukerarugendo nk’uko ababatembereza babitangarije BWIZA.
Niyomugabo Moise, utembereza ba mukerarugendo mu turere twa Rutsiro na Karongi, avuga ko akarere ka Rutsiro gafite ibirwa byihariye ku gukurura ba mukerarugendo.
Ati: "Ibirwa dutemberezaho abantu bifite ubwiza nyaburanga, hari ibibumbatiye amateka y’Igihugu mu kwagura u Rwanda, kuko Abami babicumbikagaho bagiye gutera ku Idjwi, harimo kandi ikirwa cya Mafundugu cyororerwaho inka zihariye kuko zikurura ba mukerarugendo iyo zirimo koga (Swimming), cyangwa tukabereka uko zikamwa, ibi bikaba bitwinjiriza amafaranga atari make."
Akomeza avuga ko ikirwa cya Nyamunini, gifite imiterere imeze nk’ingofero ya Napoleon Bonaparte kiri ku butumburuke bwa Metero 1,600 kibaho uducurama tutaba ahandi, ndetse iyo uri ku gasongero kacyo ubasha kwitegera ikiyaga cyose cya Kivu, iki nacyo cyororerwaho inka nubwo zo zitajya zishyirwa mu mazi ngo zoge.
Nubwo ubu bukerarugendo bubinjiriza, avuga ko bagifite imbogamizi zo kuba bakora ubukerarugendo mu buryo abayobozi batazi, kuko avuga ko hari nk’ibikorwa bifuza ko byakorerwa kuri ibi birwa bakeneyemo imikoranire n’uturere ariho ahera asaba imikoranire ya Koperative yabo n’akarere ka Rutsiro.
Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro yahaye BWIZA yavuze bari gukora isesengura,
Ati: "Muri ino minsi turi gukora isesengura rusange ku bikorwa twihariye nyaburanga, byafasha mu guteza imbere ubukerarugendo muri Rutsiro, kugira ngo bifashe mu iterambere ry’akarere, twizeye ko nk’ikipe tutazarenza ingohe ayo mahirwe ari mu birwa n’ubwo bukerarugendo bw’inka zoga twihariye, icyo kuba ntacyo bwatwinjirizaga iki nacyo kizakemuka. Twihaye amezi atatu kuva muri Nzeri kugera mu Ugushyingo 2024."
Akomeza avuga ko bazagerageza kugirana imikoranire n’abasanzwe muri ubu bukerarugendo bakumva icyo babifuzaho, ari nako byungukira impande zombi.
Mu 2012, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko mu kiyaga cya Kivu habarizwamo ibirwa 250. Muri byo, 56 biri ku rahande rw’u Rwanda muri byo 42 bikaba mu karere ka Rutsiro, ibindi bikaba ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Tanga igitekerezo