Leta y’u Burundi yamaze guca ubucuruzi bw’ibigori byokeje ndetse n’ibitetse bwakorerwaga ku mihanda ndetse no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura.
Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura, G�n�ral de Brigade Jimmy Hatungimana; mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023.
Itangazo rivuga ko "Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura buramenyesha ababa mu makaritsiye atandukanye agize Umujyi wa Bujumbura ko bibujijwe kokereza ibigori ku mihanda no mu masoko, ndetse no gucururiza ibitetse aho hantu."
Meya wa Bujumbura mu itangazo yasohoye yasabye abashinzwe umutekano ku rwego rwa za karitsiye, zone na Komine kubahiriza ishyirwa mu bikorwa rya ririya bwirizwa.
Leta y’u Burundi ntiyatangaje impamvu yafashe icyemezo cyo guca buriya bucuruzi.
Iki cyemezo cyakora cyafashwe mbere y’amasaha make ngo mu mujyi wa Bujumbura habere inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Inama yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu, ikaba igamije gushakira umuti ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tanga igitekerezo