Ubu buhamye ni ubwa Rachel Mwanza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu akaba amaze kuronka awards zirenga 17 z’umukinnyi mwIza muri cinema mu gihugu cya Canada.
Kubera ubuzima Rachel yanyuzemo ntiyigeze yibagirwa ubuzima yanyuzemo kuva akiri muto cyane ubwo se umubyara yashakaga gutandukana nawe ndetse na barumuna be, byatumye agaruka Kinshasa kugirango atange ubuhamya bw’ibyamubayeho n’uburyo yabaye umurozi.
[caption id="attachment_10528" align="alignnone" width="700"] Rachel Mwanza[/caption]
Rachel Mwanza ubu ufite imyaka 17 y’amavuko, avugako yatotejwe cyane acirirwa uburozi, agirwa igitambo n’abahanuzi b’ibinyoma bamunywesha litiro 5 z’amazi agifite imyaka 7 ngo bamurutse ibyo yagaburiwe bituma umuryango we utagira amahirwe ndetse na se bikaba byaratumye yirukanwa mu kazi, yarahohotewe bigeza aho yemera ubwe ko ari umurozi atekereza ko bamureka.
Igihe cyarageze yirukanwa mu muryango we ahinduka umwana wo mu muhanda ariko hirya no hino bamwita umurozi maze abura amahoro.
Amahirwe yaje kumusekera ubwo umunyacanada ukinisha filme aje Kinshasa gutegura filme yise “rebelle” agatoranwa mu bakinnyi bazakina, bitangira ubwo aza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bitwaye neza agirirwa amahirwa yo kujyanwa Canada.
Rachel Mwanza akaba asaba buri muntu waba ufite intego kudacika intege kuko ngo icyo uzaba cyo uzagisanga imbere, ati ariko ntugomba kwibagirwa aho wavuye.
Kanda hano ureba video
https://www.youtube.com/watch?t=14&v=GoqxIIdJsuQ
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
[email protected]
Tanga igitekerezo