Dr Nikolae Minovici yavukiye mu muryango w’umuganga witwaga Stephan Minovic muri Romania tariki ya 23 Ukwakira 1868, akaba yari nyandwi (umwana wa karindwi) iwabo.
Agaragara mu nyandiko zitandukanye nk’umwe mu baganga baranzwe n’udushya mu gihe bari bakiri ku Isi, kuko we yiyahuye inshuro 12 arimo gukora ubushakashatsi, aho yari ashaka kumenya uko iki gikorwa kigenda ndetse n’ingaruka zacyo ku muntu ukirokotse.
Urubuga Historia rwo muri Romania rusobanura ko bitandukanye n’abavandimwe be, Nikolae yabanje kwiga ibijyanye n’ubugeni mu ishuri rikuru rya Belle-Arte mu 1861 nyuma yo kurangiza amasomo mu mashuri yisumbuye.
Mu gihe yakoraga akazi k’ubugeni, yanigaga amasomo y’ubuvuzi, akaba yarahawe impamyabumenyi ya kaminuza muri iri shami mu mwaka w’1898, kuva mu mwaka wakurikiyeho kugeza mu 1901, akomereza amasomo i Berlin mu Budage ndetse akorera muri Institute of Pathological Anatomy no mu bitaro bya Moabit, nyuma asubira muri Romania.
Ubushakashatsi bwo kwiyahura
Mu 1904 yasohoye igitabo cy’impapuro 200 cy’ubushakashatsi yikoreyeho bwo kwiyahura, acyita ’Studiu asupra Spânzur?rii’ (Ubushakashatsi ku Kwiyahura). Mu ndimi ebyiri cyasohotsemo (Ikiromani n’Igifaransa) yasobanuye uburyo yashyize ingoyi mu ijosi rye inshuro 12, ashaka kumenya uko bimera, kugira ngo azabe umutangabuhamya wabyo.
Ku nshuro ya mbere, yagerageje kwishyira mu mugozi aryamye ku gitanda. Nk’uko yabisobanuye muri iki gitabo, ngo ntibyamuguye neza kuko yumvise umubiri we usa n’ufashwe n’umuriro w’amashanyarazi. Ati: “Numvise ari nk’umuriro w’amashanyarazi mwinshi kandi buri kimwe kirangiye. Natakaje uburyo bwo gutekereza.”
Ku yindi nshuro, Dr Nikolae yamanitse umugozi hejuru muri metero ebyiri, awambara mu ijosi, awumaramo amasegonda 5 ariko ahagarikiwe n’abakozi bagombaga kumutabara. Ati: “Amaso yanjye yarifunze, nk’aho byakozwe n’imbaraga zitagaragara. Numvise inzira y’umwuka yifuza, numva amatwi arimo gucika, ikibi gisakuza. Ntabwo nongeye kumva ijwi ry’abakozi bankura mu mugozi.”
Ku nshuro ya 12 yiyahura, uyu muganga yabikoze amasegonda 4 ariko amaguru asa n’akora hasi. Ubwo yahise aha abakozi bari bamuhagarikiye ikimenyetso cy’uko bamutabara. Yasobanuye ko byamugizeho ingaruka zo kuribwa mu muhogo mu mezi ane.
Muri rusange, ingaruka zageze kuri Dr Nikolae mu gihe yiyahuraga harimo kutabona neza, guhinduka kw’ibara ry’uruhu, kumva ubuduha mu matwi ndetse no kubabara mu muhogo ku buryo byageze aho kugira ngo agire icyo yinjiza mu mubiri giciye mu kanwa, yaribwaga.
Dr Nikolae yanditse izina muri Romania, kuko yaje no gushinga ikigo gifata ibipimo bikoreshwa mu butabera, Institute of Forensic Medicine, mu 1926 aba Meya wa Segiteri ya III Blue muri Bucharest, anashyirwa ku mwanya wa Meya wa B?neasa bidasabye ko haba amatora.
Yapfuye tariki ya 26 Kamena 1941 azize kanseri yo mu muhogo. Radio România Interna?ional ivuga ko yari amaze imyaka 5 ahaye Leta imitungo ye irimo inzu, isambu n’iguriro ry’ibikoresho bye by’ubugeni. Indi yayihaye imiryango yitaga ku bana batawe n’ababyeyi ndetse n’imfubyi.
Tanga igitekerezo