Ku munsi wa 27 w’urubanza rwa Bucyibaruta rubera I Paris, humviswemo n’ubuhamya bw’umuhanzi (wakanyujijeho anakunzwe), Masabo Nyangezi Juvenal. Icyatangaje ni uko ubuhamya bwe bwiganjemo gukekeranya, kujijinganya no kutibuka bimwe; aho byanabaye ngombwa ko Perezida w’urukiko amubuza kuvuga asoma.
Koko “ku rukiko si ku rukiniro”, umuhanzi Masabo Nyangezi uzwi mu ndirimbo nyinshi nka Mukamusoni, Mukamabano, Kibungo, Inkovu z’ibihe, Taxi Moto, Kavukire n’izindi; imbere y’inteko iburanisha kuri uyu wa mbere ntiyabashije gusobanura neza ubuhamya bwe.
Uyu mutangabuhamya wagaragaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, asigaye atwara Taxi voiture mu Bubiligi ari naho atuye mu mujyi wa Louvain. Yageze ku mugabane w’uburayi nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka 7 yakoreye muri Gereza ya Karubanda ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu rukiko yasabwe n’uruhande rw’uregwa, Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro; mu gihe Masabo bavuka hamwe yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri.
Atangira agira ati, “Ati nigeze kumvwa mu iperereza, nari naravuze ko ntacyo nzavuga mu rubanza, ariko nanze kugorana ubu nemeye gutanga ubuhamya”.
Abajijwe uko yahuye na Bucyibaruta, Masabo ati, “Twahuriraga mu biro, ntekereza ko nari ndi gushyira mu bikorwa akazi i Kibungo, birangoye kubyibuka neza, ariko (aravuga adatomora ajijinganya) byari akazi”.
Perezida: Mbere ya Jenoside hari ahandi mwahuriye?
Masabo: Simbyibuka…..nibagiwe kubabwira ko mperutse kubagwa (hematum)ku mutwe, hari igihe kuvuga bingora. Mfite ikibazo cyo gutondekanya amagambo.
Perezida: Wasanze Bucyibaruta iwe, kuki utamusanze ku kazi?
Masabo: Sinabitekereje, nagiye iwe bambwiye ko ari ho ari (Aravuga ajijinganya, asubiramo)
Perezida: Ibyo wamushakiraga byose, telephone, essence ntibyakunze, mwaganiriye iki?
Masabo: Twavuganye, ubanza, ubanza yari afite intege nke ku byabaga. Icyo numvise ni uko ama karita yatangwaga n’abandi bantu, nk’aba gendarme, ntabwo yari kubasha kugira icyo akora, ubanza byarigaragazaga kabisa.
Abajijwe niba nta bushuti bari bafitanye butuma Bucyibaruta amubwira byose, Masabo aricecekeye ntasubiza.
Perezida : Ni gute yakubwiye ibyo byose mutari inshuti?
Masabo: Ariko nyakubahwa Perezida, byari ibintu bivugwa hose, kuko namusanze mu rugo, yanambwiye ku umugore adahari.
Perezida: Alisson Deforge yanditse ko muri Kinyamakara (iwabo wa Masabo) hari abahamagariraga abaturage gutera abatutsi, ni byo mwavuganaga na Perefe?
Masabo: Yego.
Perezida: Wabonaga abyakira ate?
Masabo: Ndibaza ko nta bushobozi yari afite bwo kugira icyo akora, ntacyo yari kubasha kubikoraho. Narabyumvaga kuko yari umuntu umeze nk’uwize mu iseminari, nk’umupadiri utarabaye we, yari afite ubwitonzi, donc ni ibyo.
Abajijwe ku mujandarume wabaga ku Gikongoro, Masabo ati, “ Yitwaga Capitaine Sebuhura ariko nta byinshi nibuka”.
Perezida: Wibuka surnom (izina bahimbaga) ya Sebuhura? Ehhhh ehhh ehhh simbyibuka yari shitani cyangwa ikintu nk’icyo.
Muri iri bazwa, Masabo aravuga yitangiriye itama, ubundi agashyira ibiganza mu gahanga, ibindi agashima inzara,... nk’umuntu wabuze uko yifata. Arasa n’uwahawe ibintu agomba kuvuga atangira, nyuma bikivanga akabura aho abigarurira.
Perezida : Ese waba uzi ibyabereye i Kaduha ku bwicanyi bwahabaye?
Masabo: Oya sinabikurikiranye.
Perezida: Ese hari icyo uzi ku nama zo kugarura umutekano?
Masabo: Oya jyewe nagumaga mu rugo ndinze umuryango wanjye
Perezida: Wafunzwe imyaka 7 bagushinja ko wagiye mu nama yateguraga liste y’abazicwa?
Masabo: Simbizi, ariko jyewe iyo nama ntayo nagiyemo.
Perezida: : Hari ikindi wongera ku byo wavuze?
Masabo: Mushaka ko ngira icyo nongeraho? Byanteye trauma (ihungabana) kuba narabaye condamne (narakatiwe), nagerageje kujurira 3 byanga kugeza ngeze mu Bubiligi mu 2006.Voila (ni ibyo).
Ntazi ubwicanyi bwabereye muri Paruwasi ye ya Cyanika
Uruhande rw’abarega rubaza Masabo itariki yabonaniyeho na Bucyibatura ku Gikongoro, cyangwa nibura iminsi yari ahamaze, asubiza ko atabyibuka.
Abarega: Kugera Cyanika n’amaguru byabafata igihe kingana iki? Ese wumvise bavuga iby’uko tariki ya 21 Mata hiciwe abantu?
Masabo: Ni nk’amasaha abiri, oya ntabyo numvise.
Abarega: Uri umuntu uzwi wari n’umuhanzi, uzi ahantu henshi hanyuranye mu gihugu, ni gute wavuga ko utamenyaga ibibera iwanyu, Cyanika, Kaduha, utitaye no kumenya ibyahabaye?
Masabo: Jyewe navuze ko igihe nari mpari kwari ukurinda umuryango wanjye nta kindi.
Ubuhamya bwe burakemangwa, ntiyanarahiye
Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard avuga kuba Masabo yarasabwe n’abunganira Bucyibaruta, byatumye atarahirira “kuvuga ukuri kose, nta rwango nta bwoba”; bityo bigatuma ubuhamya bwe bukemangwa.
Me Gisagara ati, “Igihe cyose yageragezaga gusoma ibisubizo mu mpapuro yari yitwaje, kugeza ubwo Perezida w’iburanisha abimubuza. Mu buhamya bwe yasaga n’ushyigikira imvugo y’uko Perefe yari umuntu udafite ingufu mu gihe cya Jenoside”.
Ibi kandi Me Gisagara avuga ko byagora Masabo kubera impamvu eshatu: Kuba avuga ko babonanye kabiri gusa, umunsi agera ku Gikongora avuye I Kigali, na nyuma ajya kumusaba esansi. Me Gisagara ati, “Biragoye ko umuntu mwabonanye izo nshuro mu minsi 100 yose wamuhitamo mu baza kugushinjura”.
Ikindi ni ukuba avuga ko atigeze abona imirambo mu gihe cyose yabaye ku Gikongoro, ntanamenye niba kuri Paruwasi ye ya Cyanika hariciwe abantu, kandi we yari ari hafi ahoy agenda urugendo rw’amasaha abiri gusa. Me Gisagara ati, “Ku muntu wize ku rwego nk’urwe, ibyo nta wapfa kubyizera”.
Icya nyuma Me Gisagara ashingiraho cyateye Masabo Nyangezi kudatuza, ngo ni uko urukiko rwabanje kumwibutsa ari ku rutonde rw’abantu bakoranye bya hafi na Leta ya Habyarimana, “Nubwo we atavugwa mu bari bagize Akazu”.
Karegeya Jean Baptiste Omar
Tanga igitekerezo