Sebaba nongeye ndaje, nshweza kandi nuzuye amashagaga atagira uwo abangamira ariko agambiriye gushwanyaguza ibishenzi bidashira bikampoza mu gahinda kandi ataribyo Imana yandaze.
Umurage nasigiwe n�ababyeyi n�abakurambere banjye ni uko nzaba mu gihugu cy�umugisha gitemba amata n�ubuki, kizira amaraso na ba rukarabankaba bo kabura gushora. Ubundi ubuhanuzi bujya bwemerwa ari uko busohoye , abahanga mu byo gusenga bo bakabaza Imana ibimenyetso kugira ngo ibyahanuwe bibone kugezwa kubo bireba ( abaturage).
Sinigeze ndotera nabi urwambaye kuko ari urunyamugisha, kuko nasanze ababyeyi no mu rusengero bambwira ko �yirirwa ahandi igataha i Rwanda.� Uwo ni umugisha! Nanjye rero sinawitesha, kuko byantera guteshaguzwa nkagana mu buyobe. Rwanda gihugu cyanjye mugisha wanjye ndagukunda nkabura uko ngira. Urakabaho Rwanda nziza!
Icyo dupfa ngobyi iduhetse ni uko wuzuye abanyabwenge ariko rimwe na rimwe nkabona umpekanye n�ibigwari, abataguhesha ishema uko Imana yakuduhaye. Ibyo bigwari, aho nahereye mbigutungira agatoki , uzabyururutsa ryari? Nawe ntubona ko bindambiye? Ngaho rero gira icyo ukora maze mpite mpekwa mu ngobyi yera izira ibyasha kugira ngo ntahotorwa n�agahinda n�intimba.
Ndambiwe abashinyaguzi bandaza ijoro bambuza amahwemo bagatuma ntafata igisamu cy�iza mwimanyi, amata ndetse n�ubuki nk�uko Data wa twese yabidusezeranije idukura mu buretwa.
Rwanda nziza gihugu cyanjye ibuka ko twabatuwe tukaba tutakiri imbata ishyanga. Ndaguhanuriraho ibyiza bibaho byose kugira ngo nkuronkereho umugisha wo kabyara we! Nkiza nkiza abicanyi, abahotozi, abajura, babandi bose babarirwa mu masibo ya sekibi shitani. Uko nkuzi ubwo bugome ntiwabwihanganira kuko ukunda amahoro n�ituze mu bagutuye.
Ahwiii ndakangutse nisanga mu iyerekwa rikomeye ariko nshimishwa no kuba nari mu byiza gusa gusa! Umugisha ku gihugu cyawe? Ntako bisa! Nisanze ntabyihererana, nshuti za Sebaba. Abigeze gusoma inyandiko zanjye ubushize, nahanuye iby�abami b�u Rwanda n�u Burundi basinyanye amasezerano yo kutazongera kugabanaho ibitero, amasezerano yabereye " mu Twicarabami twa Nyaruteja" navugaga ko nifuza kuzumva ahazitwa " mu twicara ba perezida" bidateye kabiri numva ngo " habayeho mu twicaraba perezida twa Luanda". Ibyo biranyereka ko ndi umuhanuzi wuzuye pe!
Ndahanurira amahoro ku rwambyaye, ndaruhanurira umutekano, ndaruhanurira ituze, ndaruhanurira iterambere, ndaruhanurira icyatuma ruba icyitegererezo mu karere no muhanga, ndahanurira abaturage kubana neza. Ibyo byose ni byo byibumbiye ku migisha idutegereje imbere.
Hahirwa abasoma iby�ubu buhanuzi kandi abafite amatwi nibumve kugira ngo tubashe gusingira imigisha yacu twese. Murakagira amata n�ubuki mu rwatubyaye!
3 Ibitekerezo
ibyiza gusa Kuwa 11/11/19
ibi ntabwo arubuhanuzi nubusizi kndi umuntu ahanura ibizabakera ntabwo ahanura ibyamaze kuba.
Subiza ⇾munyarukato Kuwa 27/02/20
Ndagushuhuje.Ndagushimira kwifuriza neza urwatubyaye.Ndabona ufite impano y’ubusizi kurusha iy’ubuhanuzi.None se Iyo imigisha harya, aho wigiye bakubwiye ko ipfa kuza!Imigisha hari aho tubona jiazwe cyane ko ikomoka ku bikorwa byiza bituranga -mu kwubahiriza amategeko ya Rurema..None uyu munsi n’iki ubona cyatuma Rurema adusesekazaho imigisha..Kureba abana byatunaniye..kubana mu ngo ntibitworoheye..ununyangamugayo buranoneka gake..uragera muri tagisi ugasanga ikinyoma cyyarahawe intebe..Imigisha urabona izavahe.Have wishinyagurira abanyarwanda namwe utiretse.!
Subiza ⇾munyarukato Kuwa 27/02/20
Ndagushuhuje.Ndagushimira kwifuriza neza urwatubyaye.Ndabona ufite impano y’ubusizi kurusha iy’ubuhanuzi.None se Iyo imigisha harya, aho wigiye bakubwiye ko ipfa kuza!Imigisha hari aho tubona jiazwe cyane ko ikomoka ku bikorwa byiza bituranga -mu kwubahiriza amategeko ya Rurema..None uyu munsi n’iki ubona cyatuma Rurema adusesekazaho imigisha..Kureba abana byatunaniye..kubana mu ngo ntibitworoheye..ununyangamugayo buranoneka gake..uragera muri tagisi ugasanga ikinyoma cyyarahawe intebe..Imigisha urabona izavahe.Have wishinyagurira abanyarwanda namwe utiretse.!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo