
Mu gihe umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) urimo kwizihiza isabukuru ya 60, Umuyobozi Mukuru w’umuryango uharanira ubunyafurika (Pan-African Mouvement) mu Rwanda, Protais Musoni, yemeza ko ubumwe bw’Abanyafurika ari bwo buzagarura ishema n’ imbaraga zatatanyijwe n’amateka.
Musoni yabwiye Bwiza.com ko intwari zashinze uyu muryango wa Afurika zabitekereje bizivuye ku mutima ndetse banatanga ibitambo bikomeye kugira ngo habeho kwigenga.
Yamubajije ku ntege nke za AU mu guhuza impande zishamiranye, cyangwa se mu gutabara abaturage ba Afurika bari mu kaga, asubiza ati: “Ni byo. Intege nke zigenda zigaragara hirya no hino mu gufata ibyemezo byafasha, ariko icyo twemera kandi kigomba gukorwa vuba na bwangu, ni uko umuryango wa Afurika yunze ubumwe ukeneye amavugururwa ayaha ububasha n’ ubushobozi buhagije.”
Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (OAU), se w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, wavukiye i Addis Abeba muri Etiyopiya mu 1963.
Uyu muryango ushingwa, abakuru b’ibihugu na guverinoma 32 baraganiriye, bashyira hamwe bumvikana ku mushinga umwe, mu ijoro ryo ku ya 25 kugeza ku ya 26 Gicurasi 1963, bashyira umukono ku masezerano yubikiwe ku bumwe bwa Afurika.
Iyi nyandiko ishyigikira uburinganire bw’ibihugu bigize umuryango harimo kutivanga no kubahiriza ubusugire bw’akarere, imwe mu ntego nyamukuru harimo guteza imbere ubumwe n’ubufatanye muri Afurika no kurwanya ubukoloni.
Uyu muryango kandi ufite ubunyamabanga rusange, komisiyo n’inzego za leta.
Ku ikubitiro mu bashinze uyu muryango harimo Haile Selasie wa Ethiopia, Julius Nyerere wa Tanzania, Jomo Kenyatta wa Kenya naa Kwame Nkrumah wahoze ari Perezida wa Gana.
Kwame icyo yagize ati: “Ubu bumwe tugomba kubugeraho, bitabaye ngombwa ko dutanga ubusugire bwacu butandukanye, bunini cyangwa buto. Tugomba gushyira hamwe kugira ngo tugere ku kwibohora kw’umugabane wacu.”
Yanditswe na Gaston Rwaka
Tanga igitekerezo