Hari ibiganiro byinshi ndetse n’ubusesenguzi bw’abakomeye butambuka mu binyamakuru no mu nama zitandukanye bivuga ku kwibohora no kwigenga bya Afurika, Ukwibohora no kwigenga ni urugendo Abanyafrika bamazemo igihe kinini ariko uko imyaka itashye ubona intambwe iterwa ari nto cyane ugereranije n’intambwe yagakwiriye guterwa.
Ntawatinya kuvuga ko nta gihindutse uru rugendo rutazashohoka kuko abo dukeneye kwibohoraho bo bakataje ndetse intambwe yabo ni ndende cyane, muri iyi nyandiko tugiye kugaruka ku ngingo y’Uburezi (Education) , twerekane uko ari injishi ikomeye iboheyeho izindi ngeri nyinshi z’ubukoroni dufite uyu munsi budakoresheje ikiboko ahubwo bwubakiye mu bitekerezo byacu.
Amateka agaragaza ko Afurika mbere yari umugabane uteye imbere cyane mu gihe cyayo kandi mu ngeri nyinshi, ndetse abahanga bagaragaza ko Ubumenyi hafi ya bwose isi ifite none umuzi wabwo ukomoka hano iwacu muri afrika, nubwo isi ya none ibyerekana ukundi bitewe n’inyungu z’abayitwaye, mubyo Afrika yari ifite byari biyiteje imbere ni uburezi ireme (zo) ryabwo ryari ryubakiye mu muco wabo bakigishwa ibitekerezo by’intwari zabo n’ibindi...
Nyuma yaho aho ubutware bw’isi bugereye mu maboko y’Abanyaburayi Abarabu n’abandi baboshye injishi y’uburezi bubazanira inyungu bahitamo kwigira ihero ry’isi, intwari zigwa ziba iz’iwabo , intwari za Afurika ziribagirana kandi nyinshi arizo nkomoko y’ibyo byose byigwa.
Uyu munsi abanyafurika ntitwigira mu muco wacu ntitwirerera ni nkaho afrika ibyara abandi bakarera , kandi birangira umusaruro ubaye uw’abareze kurusha uwabyaye agasarura imvune n’umuruho, turabizi ko uburere buruta ubuvuke , niyo mpamvu usanga imitekerereze y’abanyafurika benshi ari iy’abanyaburayi , Amerika n’ahandi, ntitwatinya kuvuga ko n’ibibazo byinshi niba atari byose afrika ihura nabyo by’imiyoborere nbifitanye isano n’ubu burezi Afurika irereramo , kuko budashinze imizi mu muco wayo, ingero z’ibi mvuga ntizisaba ubushakashatsi bwinshi kuko zirigaragaza. Benshi muzi ingero z’abayobozi basahura imitungo y’ibihugu byabo bakajya kuyibitsa mu burayi n’ahandi.
Muzi abayobozi b’abanyafrika bajya bakoreshwa bakagambanira bagenzi babo iyo hari ubonetse ushatse kuzana impinduramatwara zigamije kwigira no kwigenga kwa Afurika. Muzi kandi abayobozi ba Afurika batumvikana n’abaturage b’ibihugu bayoboye ugasanga ibyemezo bifatwa akenshi ni ibigamije inyungu n’agatsiko kabo kurenza uko biba mu nyungu z’abaturage kugeza ku rwego rw’aho abaturage bashobora kugaragariza umutegetsi ko batakimushaka ariko we akagundira ubutegetsi akemera ko abantu batagira ingano bapfa ariko we akaguma ku butegetsi.
Imwe mu mpamvu itera ibi byose ni uko usanga abayobozi benshi ba Afurika bajya muri iyo myanya bari gupagasa baje guhaha no kwiteza imbere ubwabo aho guteza imbere abaturage b’ibihugu byabo. Nyamara ibi siko byahoze , Abanyafurika tucyirerera abana bahabwaga uburere mboneramuco ndetse mboneragihugu bakiri kubibero dufashe nk’urugero rwa hano iwacu i Rwanda abana bajyanwaga mu itorero bakigishwa ibikwiriye byose ngo babe abarwanashyaka b’igihugu buri wese afitiye igihugu igishyika nk’ukigirira urugo rwe kuburyo n’ubaye umutware cyangwa umwami yabaga yifitemo inshingano yo kuzahura rubanda bitari ibyo kurusahura.
Dufate urugero ku ’ndahiro ugiye kuba umwami yarahizwaga n’Umwiru umwimika, " Umwiru ati: Ngiyi Ingoma ya So na Sogokuru: Urayemera? Ugiye kuba Umwami ati :Yego ndayemera. Umwiru ati ; uzayirwanirira? Ugiye kuba Umwami ati: Yego nzayirwanirira. Umwiru ati : Bikugombye ko uyivira cyangwa uyigwira, uzayivira kandi uzayigwira? Ugiye kuba Umwami ati: Nzayivira kandi nzayigwira. Umwiru ati: Yakire."
Iyi ndahiro irerekana agaciro igihugu cyari gifite kandi bikaba umusaruro w’uburere n’uburezi mboneramuco bahabwaga, binyuranye n’ubu usanga abantu barabaye intore z’ibindi bihugu umuntu igihugu kishyuriye amafaranga y’ishuri aho kucyitura iyo neza akajya gushinga cyangwa kuyoboka imitwe y’iterabwoba n’abicanyi bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyamubyaye umuntu akemera guhabwa amafaranga n’ibihugu bishaka guteza akaduruvayo mu gihugu nawe akirirwa asebya igihugu cye kugira ngo abihemberwe.
Hari imvugo y’ikimenyabose yavuzwe na L�opold ll uwari umwami w’ububiligi ahagana mu 1883 ubwo yahaga amabwiriza abapadiri b’abazungu bari baje muri afurika dore ko ari nabo batuzaniye ayo mashuri bagasenya uburyo bwacu bwo kurera twari dusanganwe. Hari aho yagize ati " Akazi kanyu kagomba kwibanda ku rubyiruko kugira ngo rutivumbura, murashinge agati cyane ku kumvira no kubaha mu mashuri yanyu abanyeshuri muzabigishe kwandika no gusoma ariko ntimuzabigishe gutekereza."
Muri make ngako akamaro k’uburezi dufite muri Afurika buduhenda kandi ntibunatwubakire uko bikwiriye . Imigirire imitekerereze iyo ariyo yose igenga umuntu uwo ariwe wese ayikomora mu burere n’uburezi yahawe , ni ukuvuga ko niba Afurika tubyara abandi bakaturerera tuzagwiza ingano z’imbyaro duhombe umusaruro wazo niko kubyarira abandi. Dukwiriye kugira uburezi bwacu bwigisha abo tubyara kubyaza umusaruro imitungo kamere iri iwacu ndetse no guhanga nkuko byahoze, dukeneye uburezi bwigisha ubushakashatsi bukemura ibibazo duhura nabyo tudateze ibisubizo hakurya y’amazi, kuki buri mwaka tugira abantu barangiza kwiga mu mashuri y’ikoranabuhanga ariko tugakomeza kuba isoko ry’ibikoresho bikoranye ubuhanga mu gihe ibyo bikorwamo biva hano iwacu?
Impamvu ni uko twigishwa gukoresha ibikoresho bikoranye ubuhanga aho kwigishwa gukorana ubuhanga, Urugendo rwo Kwibohora no kwigira ni urugendo dukwiriye kugenda twese haba abayobozi n’abaturage kuko ni ikibazo cyacu twese dukwiriye gusangira iyi myumvire , ni nk’inzozi rero kuvuga ko uri mu rugendo rwo kwigira mu gihe ishingiro ry’imitekerereze yawe ari nayo igenga imikorere n’imibereho yawe ubivoma ahandi.
3 Ibitekerezo
rutabeshya alain Kuwa 11/05/20
Injishi ntiboha, haboha INGOYI.
Ariko Bwiza,. Realy mugira Chief Editor /
Si byiza kuguma muri amateurisme!
Murakoze
Subiza ⇾Rwanda Kuwa 13/05/20
@Rutabeshya waba uzi neza kujisha icyo aricyo?
Subiza ⇾ASIIMWE ERICK Kuwa 24/08/22
N’ukuri ab’afurika twataye umucyo wacu dusigaranye ishyari urwango ninda nini eturenze hamwe nokwikunda kwabamwe bigira abanya bwenge gusumba abandi
Subiza ⇾Tanga igitekerezo