Si uburinzi bwange ahubwo ni ubwawe Mwami. Dukeneye kwirinda aho kubwira Umwami ngo abe ari we uturinda. Ntubeho ufite ubwoba, akira uburinzi bwe. Ntutekereze igihe cyose ko hari ikigiye kugusimbukira maze kigutere icyuma, ibyo ni ibyiyumviro bibi.
Wajya mu rugo rwawe maze ukagira amakenga, ukagenzura niba nta muntu uri munsi y’igitanda. Wakumva urusaku, ugatekereza ko ibandi rigukurikiye. Ubwo si buryo bwo kubaho. Umwami yagusezeranyije kukurinda kandi ibyo yagusezeranyije ni ukuri ariko ugomba kumwizera.
Namenye ubutumwa butangaje kuri Afurika-ari mu Ijuru uyu munsi, ha umugisha umutima we. Yambereye icyitegererezo igihe kinini. Yambwiye inkuru itangaje y’uburinzi bw’Imana. Urugendo rwamujyanye ku bwoko bumwe maze bamuha indaro (inzu ya gakondo) yo kuraramo. Umwana muto wahavukiye wari kumwe n’umumisiyoneri yaramuhamagaraga ati: “Mama”. Uwo mwana muto yari afite kwizera kwinshi, maze na wa mumisiyoneri akajya amujyana mu bwoko bwinshi bw’abantu.
“Badushyize mu ndaro” umumisiyoneri ni ko yavuze, “ harimo urwego rushaje ariko rukomeye rwari rugeze mu gisenge. Nari naniwe cyane, ntabwo nigeze nurira urwego kugira ngo ndebe ikiri mu gisenge, nasenze isengesho rigufi maze njya kuryama. Nyuma mu ijoro wa mwana aravuga ati: “ Mama, Ma! Ibyo urabyumvishe? Naravuze nti: “Yego mukundwa, ndabyumvishe’ ariko sinigeze mva aho ngaho.”
Igitondo cyakurikiyeho umumisiyoneri yaragiye ajya kubwiririza munsi y’igiti. Umugabo umwe wari waje gutabarwa aramubwira ati: “ ndashaka ko uzana nange”. Yari afite inkoni nini mu biganza bye. Yemeye kujyana na we. Wa mugabo yahagaze imbere ya ya ndaro umumisiyoneri yabagamo maze atangira kwinjiramo.
“ Ntabwo twakwinjiramo” Umumisiyoneri ni ko yabwiye uwo mugabo, “ Aha hantu ni ahange.” Wa mugabo aramusubiza ati: mbere y’uko uza hano, hari ahange, hari ikintu nshaka kirimo, “Byiza! “ Niba icyo kintu cyari icyawe mbere y’uko nza, wagifata.”
Yinjiye muri ka kazi (indaro), yurira urwego rushaje, umumisiyoneri aramukurikira kubera ko yashakaga kureba icyo uwo mugabo ashaka gufata. Yarakibonye (umumisiyoneri) yenda guhanuka ku rwego. Harimo ikiyoka kinini. Umugabo yaragisohoye, agishyira hasi maze arakica.
Umugabo yaramubwiye ati: “Mama, mbere y’uko uza, iriya ni yo yari Imana yange. Twagushyize muri iyi ndaro kugira ngo Imana yange ikwice.” Kubona ukuntu Imana yarinze umumisiyoneri byazanye umugabo ku Mana. Yaravuze : “Nabonye Imana yawe ari nini kurusha iyange.”
Ubwishingizi bwuzuye-yari afite ubwo burinzi. bapimye iyo nzoka basanga ifite uburebure busaga metero icyenda. Umwami yaramurinze, ariko nyuma yaravuze ko n’ubwo yari ananiwe, iyo haba hari icyumba, yari kurira akarebamo mbere y’uko ajya kuryama.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo