Mu gihe bimenyerewe ko umugore mu gihe umugore ari mu gihe cy’imihango, adakora imibonano mpuzabitsina bigendeye ku mico imwe nimwe, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ayikoze ntacyo imuhungabanyaho mu gihe abyishakiye atabihatiwe.
Ubusanzwe gukora imibonano mpuzabitsina nta gihe biba bitemewe mu gihe cyose abagiye kuyikorana babyiteguye kandi bujuje ibisabwa. Ibisabwa tuvuga hano ni ukuba babyemeranyijeho kandi bujuje imyaka ibibemerera, bitewe n’igihugu barimo kuko biratandukanye muri buri bihugu.
Healthline.com itangaza ko umugore iyo akoze imibonano ari mu mihango bishobora gutuma ayivamo vuba kandi akanarushaho kuryoherwa.
Gusa hari igihe biba ngombwaho ko umugore cyangwa umugabo adakwiye gukora imibonano bitewe ni mpamvu zitandukanye.
Mu gihe umwe mu bagiye kuyikora afite uburwayi yakanduza mugenzi we, aha ni ukuvuga nk’imitezi, agakoko gatera SIDA, tirikomonasi, hepatite B, mburugu n’izindi, biba byiza gukoresha agakingirizo cyangwa ntimuyikore kuko burya nako ntikaba kizewe 100%.
Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko, ku bagira imihango ibabaza cyane, mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina bayirimo bigabanya uburibwe ndetse bikagabanya iminsi bagombaga kumara mu mihango.
Ibi biterwa nuko iyo umugore akoze imibonano akarangiza umubiri we urekura umusemburo witwa endorphine (soma andorufine) iyi ikaba imisemburo igabanya uburibwe, ububabare, stress no kwigunga cyangwa kwiheba.
Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, inkondo y’umura (cervix/col de l’uterus) iba yafungutse kugirango amaraso abone uko asohoka. Bityo rero iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aba afite ibyago byinshi cyane byo kwandura kurenza utayirimo.
Byumvikane ko nanone nawe aramutse afite izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yakanduza byoroshye uwo bari kuyikorana kuko ariya maraso aba asohoka aba arimo udukoko twanduza za ndwara twinshi kurusha utuba turi mu bubobere bwo mu gitsina.
Ku bagore bari mu myaka yo gucura (menopause) ubwo ni hejuru y’imyaka 45 dufashe impuzandengo, ubushakashatsi bwagaragajeko kuri bo iyo bakoze imibonano bari mu mihango aho gukama vuba ahubwo batinda gukama bigatwara iminsi myinshi.
Iyo umugore/umukobwa ari mu mihango, aside yo mu gitsina iba yagabanutse (ubwo pH iba yazamutse kuko iyo izamuka biba bivuzeko acide yo iri hasi). Bityo rero gukora imibonano byongera ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’imiyege (champignons/fungi). Izo ndwara twavugamo kubyimba imyanya y’inyuma y’igitsina (levres/labia), kuryaryatwa no kwishimagura mu gitsina ndetse na vaginitis; iyi ikaba indwara iterwa na mikorobe yitwa Candida ari nayo itera ubugendakanwa.
Tanga igitekerezo