Faustin Nkusi, umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha , yishimiye icyemezo cy’Ubuholandi cyo kongera gufata Major Pierre-Claver Karangwa, uregwa ibyaha bya jenoside byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nkusi yatangaje ko Karangwa ari umwe mu bantu 18 bakekwaho icyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ibi byaha cyane cyane byibasiye inyoko muntu byakorewe muri Komine ya Mugina, ahahoze ari perefegitura ya Gitarama.
Nkusi yabisobanuye agira ati: " Ku ya 6 Kamena hari hatanzwe icyifuzo ko yakongera gutabwa muri yombi ariko haba urwitwazo havugwa ko atazaburanishwa mu buryo buboneye kubera ko yari afitanye isano na politiki na FDU Inkingi ndetse nk’uwahoze ari mu gisirikare cya EX FAR".
Nkusi yavuze ko nyuma y’iki cyemezo, NPPA yasabye Ubushinjacyaha bw’Ubuholandi kumukurikirana kugira ngo butange ubutabera kandi bukemure icyuho cyo kudahana biturutse ku kunanirwa kumwohereza.
Nkusi avuga ko ku ya 12 Kanama, itsinda ry’iperereza ry’Abapolisi riyobowe n’Umushinjacyaha ryasuye u Rwanda maze bakora iperereza ry’inyongera, bituma atabwa muri yombi.
Karangwa atuye mu Buholandi kuva mu 1998. Icyakora, mu 2022, Inama y’Igihugu yamwambuye burundu ubwenegihugu bwe bw’Ubuholandi,gusa muri uyu mwaka, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Buholandi rwanze icyifuzo cyo koherezwa mu Rwanda.Yari yararekuwe muri Kamena uyu mwaka, yongeye gufatwa mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Buholandi.
1 Ibitekerezo
Kuwa 15/10/23
Muhurira he n’umuhanzi bwiza?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo