Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, burasaba uburenganzira kuri raporo z’abaganga zigaragaza uko ubuzima bwa Kabuga Félicien ufungiwe i La Haye mu Buholandi buhagaze.
Bwatangiye ubu busabe mu “Rubanza Porokireri aburana na Kabuga mu cyumba cy’iburanisha cya IRMCT i La Haye”, kuri uyu wa 6 Nzeri 2023.
Uru rubanza rw’ubushinjacyaha bwa IRMCT n’abanyamategeko ba Kabuga rwaranzwe n’impaka ku buzima bw’uyu mufungwa ndetse n’icyemezo cyafashwe n’urugereko rw’ubujurire cyo gusubika by’agateganyo “urubanza mu mizi”.
Iki cyemezo cyafashwe muri Kanama 2023 cyashimangiwe icyari cyarafashwe n’urugereko rwa mbere rw’iremezo, cyavugaga ko Kabuga afite uburwayi bukomeye bwo kwibagirwa butuma atakaza ububasha bwo kuburana, kandi ko nta cyizere cy’uko yazakira ngo akomeze kuburana.
Umushinjacyaha yagaragaje ko ari ngombwa ko ubushinjacyaha bwa IRMCT bumenya uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, kuko butekereza ko hari ubwo yakira cyangwa akoroherwa, ku buryo yabona ubushobozi bwo kuburana, urubanza rugasubukurwa. Ati: “Ejo nasobanuye ko hari ikintu turi kubasaba cyerekeye na raporo zo kwa muganga no kuba abo dukorana bashobora kubona izo nyandiko. Sinzi niba hari icyo ubwunganizi bubivugaho.”
Ariko umwe mu banyamategeko ba Kabuga, Me Dov Jacobs, we yavuze ko yumva ubushinjacyaha butahabwa raporo zigaragaza uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, kuko ngo si amakuru akibureba kuko ntacyo bwayamaza.
Me Jacobs yagize ati: “Bwana Perezida, ibintu byarahindutse kuko ikibazo cyerekeye ku buzima bwa Kabuga cyamaze gufatwaho icyemezo. Ntabwo rero tubona impamvu ubushinjacyaha bwasaba kujya bubona za raporo zose no kumenya amakuru yerekeranye n’impuguke. Ntabwo twemeranya na Porokireri, turarwanya ibyo yasabye. Icyo kibazo twamaze kukirenga, icyemezo cy’urugereko rw’ubujurire cyahinduye ibintu.”
Perezida w’uru rukiko, Graciela Gatti Santana, yibukije Me Jacobs ko urukiko rutahagaritse urubanza, ahubwo ko rwarusubitse, bityo ko nta wamenya, rushobora kuzasubukurwa. Ati: “Urumva Porokireri na we afite inyungu zikomeye ku byerekeye n’uko urubanza ruzakomeza kugenda rwegera imbere kubera ko ntabwo rwapfundikiwe, ahubwo rurasubitswe kandi kuzarusubukura bikaba bizaterwa n’uko abaganga bazaba basanze Kabuga ahagaze. Ni ukuvuga ngo iburanisha rishobora kuzongera gusubukurwa.”
Me Jacobs yasubije Perezida ati: "Ibyo muvuga ndabyumva. Ubwo Porokireri ahari afite icyizere cy’uko urubanza ruzasubukurwa. Icyo ni ikibazo urebye cyo mu magambo ariko twebwe turabona ko urubanza rutazasubukurwa kubera ko uburwayi bwa Kabuga butazigera bworoha.”
Kabuga afunzwe akurikiranweho ibyaha bya jenoside. Afite amahirwe yo kurekurwa by’agateganyo nyuma y’icyemezo cyafashwe n’urugereko rw’ubujurire.
Tanga igitekerezo