Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giherutse kwerekana bwa mbere kajugujugu zo mu bwoko bwa Mi-35M giherutse kwibikaho. muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ubushobozi bw’izi kajugujugu nk’uko tubikesha inkuru ya defenceweb
Hari ku itariki ya ya 11 Kanama, ubwo kajugujugu ebyiri zo gutwara abantu za Mi-17 na kajugujugu ebyiri zo mu bwoko bwa Mi-35M z’ingabo z’u Rwanda zagaragaye ziguruka hejuru ya Stade Amahoro mu murwa mukuru, Kigali, ku Munsi w’irahira rya Perezida Paul Kagame, muri manda ye ya kane.
Ngiyi imwe muri Mi-35 ya RDF
Nk’uko Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Mahoro cya Stockholm (SIPRI) kibitangaza ngo u Rwanda rwatumije Mi-35M enye muri 2019.
Ngo ikozwe mu ikoranabuhanga ryisumbuye ugereranije n’izindi kajugujugu zikorwa n’uru ruganda zayibanjirije, nka avionics nshya ifite amabara menshi yerekana, moteri zikomeye za turbo zo mu bwoko bwa Klimov VK-2500 zikora 2 200 shp, imihoro ya moteri ikozwe muri fiberglass n’ibindi nka moteri y’inyuma isa nk’ikora ikimenyetso cya X. Fuselage ya Mi-35M yagabanije uburebure bw’amababa byongera ubushobozi bwo kugwa neza ahantu hagoye.
Ifite amababa magufi ashoboka
Izi zagaragaye i Rostvertol mu 2021 kandi zitangwa mu 2022. U Rwanda rwari rwaguze Mi-17 esheshatu mu Burusiya mu 2014/2015.
Ngo ugereranije na Mi-24 zabanje, Mi-35M zifite ubushobozi burenzeho.
RDF isanganwe Mi-24 ziteye gutya
Kajugujugu z’ubu bwoko zigira icyo bita thermal imager gituma urimo abasha kubona neza ibiri ahantu bigoye kugera, Tv camera nayo ituma ibasha kubona amashusho neza, rangefinder ikoresha razer mu kubara intera iri hagati ya kajugujugu n’aho ibona, n’icyo bita designator.
Nk’uko byatangajwe na Russia Helicopters, mu ntwaro igira harmo misile za Ataka-V cyangwa Shturm-V zirasa ibifaru, na misile za Igla-V zikoreshwa mu mirwano yo mu kirere (air to air missiles), rokete za mm 80 cyangwa 122 mm hamwe n’imbunda y’iminwa ibiri ya 23-mm yo mu bwoko bwa GSh-231.
Usibye intwaro, Mi-35M ishobora gutwara abantu bagera ku munani cyangwa imizigo ipima kg 1 500 mu gihe ibiro 2 400 bishobora gutwarwa ku mugozi wo hanze.
Mu bwirinzi bwayo iyi kajugujugu irimo sisitemu yo kuyiburira ikoreshwa na radar, chaff & flare dispenser cyangwa bya bintu itera byo kuyikingira missiles, infrared jammer, ishobora gusabota itumanaho ry’umwanzi hamwe n’uburyo bwo guhoza moteri yashyuye.
Kajugujugu za Mi-17
Kugura izi kajugujugu byatumye Igisirikare cy’u Rwanda kigira kajugujugu zigera kuri 24 zo mu bwoko bwa Mi-17, Mi-24 zirindwi na Mi-35 enye. Guverinoma y’u Rwanda ikoresha kandi A109 imwe na kajugujugu imwe ya AW139 kimwe n’indege ya G550 ya business jet.
Zimwe muri Mi-17 z’u Rwanda zoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (imwe yakoreyeyo impanuka muri Werurwe 2019). Izindi ndege zikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere ni Cessna 208 Grand Caravan, ebyiri zaguzwe muri Amerika mu 2021.
Cessna 208 Grand Caravan y’Igisirikare cya Irak
Izi zatanzwe binyuze mu nkunga ikomeye, leta ya Amerika ikaba yatanze indege 14 za Grand Caravan EX mu bihugu byinshi muri Afurika, harimo Tunisia na Djibouti.
ATI Engineering mu 2020 yahawe amasezerano yo guhindura Grand Caravans ebyiri z’ingabo z’u Rwanda mu mugambi w’ubufatanye bwa Afurika na Amerika. Zashyizwemo amaradiyo ya HF na UHF afite umutekano, Night Vision Imaging System (NVIS) amatara y’imbere no hanze, ibikoresho by’ubuvuzi, intebe 11 z’abagenzi, imyanya umunani ishobora kuzingwa hamwe n’ibindi.
Tanga igitekerezo