Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwagowe no gusobanura impamvu yatumye bujyana inama i Muhanga kandi byari bibujijwe n’ibwiriza ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 ni bwo ubuyobozi bw’aka karere bwitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, bwisobanura ku makosa yagaragaye mu nshingano zabwo mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.
Depite Murara Jean Damascène yagize ati: “Ni ikibazo kiri kuri appendix aho mwagiye mukorera inama hanze y’imbago z’akarere ka Kamonyi, mukayikoresha nta burenganzira mufite. Mwabitewe n’iki?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Abiyingoma Gerard, yasobanuye ko ari ikosa bakoze. Ati: “Muri uriya mwaka w’ingengo y’imari ni koko hari ibaruwa yavuye mu biro bya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yasohotse mu gihe cya Covid hafi 2020, yagaragazaga ko inama zisabirwa uburenganzira. Hari ibyo rero tutubahirije bitewe n’ibikorwa byari bihari, dukorera inama hanze y’akarere.”
Abiyingoma yakomeje asobanura ko ari “ibikorwa byasabaga ko abakozi bafata umwanya uhagije. Igikorwa cya mbere cyari icyo guhuza abakozi mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage, hari hariho gahunda yuko abaturage bose bari muri gahunda yo kubafasha mu kwivana mu bukene, ya mafaranga bahawa buri kwezi, bagomba kujya bayahabwa kuri telefone. Twasabwaga igihe gihagije, kitari umunsi umwe wo gukoresha inama ku karere, dufata abakozi, tubajyana i Muhanga, bamarayo iminsi igera kuri 5 bahuza rwa rutonde.”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije Abiyingoma ati: “None se urumva umuyobozi wasabye ko mujya gukorera hanze y’akarere kanyu mubisabira uburenganzira mwaramwubashye? Murabuvuga muti amafaranga yari kuri budget ariko muravuze muti ‘Uwadusabye ko tujya dukorera inama mu karere kacu, igihe twaba tubona ko turi bukorera inama hanze y’akarere, tugasaba uburenganzira. Ariko twebwe dufite amafaranga, turigira i Muhanga.’ Ibi byagombaga gusaba ko mujya i Muhanga?”
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Kamonyi, Nyoni Emilien Lambert, yatanze igisubizo gihabanye n’icya Abiyingoma. Ati: “Iki kibazo turimo turagisubiza mu buryo buhabanye kuko ikibazo hano si icyo inama yagiye gukora, ikibazo ni aho inama yabereye. Muri Kamonyi dufite ikibazo cy’uko nta infrastructures zihari z’amahoteli zishobora kwakomodetinga abantu benshi. Kubera n’imiterere yahoo, ubigize ntiwabona umuntu uhaza.”
Nyoni yakomeje avuga ko habanje kuba impaka zatewe n’iyi nama. Ati: “Intambara rero twebwe muri njyanama twarwanye cyane hagati yacu n’abajyanama, bavuga ngo ‘Turashaka umwiherero’, bagendeye kuri ya system ya kera, aho wumvaga umuntu, kwiherera ari ukujya ku mazi cyangwa Karongi, ibintu nk’iyo.”
Perezida w’inama njyanama yaboneyeho gusaba imbabazi, ati: “Iyi nama rero yaduciye mu rihumye twebwe nk’abajyanama ntabwo twayimenye, ariko habaga argument yo kuvuga ngo abandi baragenda, tukavuga tuti ‘Ubwinshi bw’abanyamakosa ntabwo bukuraho ikosa’. Kugeza ubu rero, aho kuvuga icyakozwe muri iyo nama, ni ugusaba imbabazi z’uko inama yabereye aho itagomba kubera, nta burenganzira.”
Tanga igitekerezo