Ibyiza by’Imana ni ibyawe niba ubishaka. Ese wabibona ute? Ese wakwemeza ute ko ushaka ibyiza byayo? Hari uburyo wakwereka Imana ko ushaka ibyiza byayo kandi ntabwo ari ukuvuga ngo ushaka inzira y’Imana.
Kuvuga nk’uko mu mvugo byitwa biroroha. Niba ushaka uburyo bw’Imana n’ubwiza bwayo, ugomba kubuharanira. Ni ku bw’ubushake bw’Imana, ntabwo ari ku bwawe.
Luka 22:41,42, Nuko Yesu mu Gashyamba k’i Getsemani atandukana n ‘abigishwa umwanya ureshya n’ahaterwa ibuye maze arapfukama arasenga ati” Data nubishaka undenze iki gikombe ariko bye kuba uko nshaka ahubwo bibe uko ushaka.” Amagambo Yesu yakoresheje: Si ku bw’ubushake bwange, ahubwo ni ku bwawe, gikorwe.
Yesu ni urugero kuri twebwe kandi iyo dusenga iteka tugomba kuba tuvuga tuti: “ Mwami si ku bw’ubushake bwange ahubwo ni ku bwawe bikorwamo.” Mfitanye gahunda n’Imana: “ Icyo ngusaba ngusaba Mana, ugikore ku bw’ubushake bw’imbaraga zawe.”
Niba atari ubushake bwawe ahubwo ari ubushake bw’Imana wahisemo, ikibazo kizagera kuri Data. Niba atari ubushake bwawe ahubwo ari ubw’Imana, byose Umwami ni we uzabyikorera.
Niba koko atari ubushake bwawe, wavuga n’umutima wawe wose kandi ukabisobanura: “ Ikibazo kiri mu biganza by’Umwami.” Ibibazo byawe ntabwo bizajya mu biganza by’Umwami ijana ku rindi kugeza ubwo uzabimurekera, Si ku bw’ubushake bwange ahubwo bikorwe ku bwawe. Ndashaka ubushake bwawe Mwami.
Ku musozo w’urugendo, Umugeni azarira ashaka ubushake bw’Imana ijana ku ijana. Ni yo mpamvu agiye gukora ibyo cyane, akaba agiye kuba igitinyiro ku banzi, agakura umwanzi muri roho nyinshi. Azagendera mu mwuka nk’uwo Se yagenderagamo ubwo yari akiri mu isi.
Yesu yaje nk’umuntu kandi nk’Imana. Nk’umuntu yatwerekaga uko twagendera mu mbaraga z’Imana. Niba warakijijwe uyu munsi, warakowe ku bw’amaraso ya Yesu, ufite ubumana muri wowe. Intumwa Pawulo yaravuze iti: Mbambanywe na Yesu n’ubwo ndi muzima ariko Kristo ari muri nge (Abagalatia 2:20).
Niba Kristo ari muri wowe, ugomba kugira umutima we, imyitwarire ye. Mu kugera ikirenge mu cya Yesu, uzavuga na none uti: Si ku bwange. Yesu yabwiye Petero ko umubiri ari umunyantege nke ariko na none amubwira ko umutima ushaka kubaha. Reba maze usenge kugira ngo utinjira mu moshya: umutima urakunze ariko umubiri ni umunyantege nke (Matayo 26:41).
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo