Ntibisanzwe kumva Perezida w’igihugu runaka agendesha amaguru urugendo rurerure cyane mu gihe atari mu gikorwa cyo kugorora imitsi benshi bakunze kwita kurwanya ubusaza. Kugorora imitsi byo ni ibisanzwe ku muntu wese ubishaka wifuza kurwanya indwara no gushaka ubuzima bwiza. Abandi bagendesha amaguru ni ababa badafite ubushobozi buhagije cyangwa abatuye mu cyaro ahatagera ibinyabiziga. Ku mukuru w’igihugu, birumvikana ko ibyo mvuze hejuru bitamureba kuko afite ubushobozi bwose n’ibyo agenerwa mu ngendo kugira ngo asohoze inshingano ze neza.
None kubera iki Perezida Museveni yakoze urwo rugendo kandi afite ibya ngombwa byose?
Hari impamvu eshatu cyangwa zirenze umuntu yakeka, dushingiye ahantu urwo rugendo rwiswe ’Afrika Kwetu Trek’ rwahereye n’abo yarusoreje.
Impamvu ya mbere umuntu yategereza ni urukumbuzi. Ibi bikaba byareberwa mu rwego rwa politiki kuko yakumbuye akanibuka inzira igoranye y’intambara yanyuzemo kugeza afashe ubutegetsi. Ni ubutumwa bwa politiki yaba atanze agamije kubwira abanyapolitiki, baba abamushyigikira cyangwa abamurwanya ko igihugu yakibonye yiyushye akuya, yakibonye cyamuvunnye ku buryo bakwiriye kumwitondera no kwishyiramo ko bakibona batakivunikiye.
Impamvu ya kabiri yaba iyo kugaragaza ko ku bakeka ko ashaje adafite imbaraga baba bibeshye. Ibyo bigatanga ubutumwa bushishikariza urubyiruko gukora no guharanira gusigasira ubusugire bw’igihugu no kurengera ibyagezweho, birinda ikintu cyose cyabasubiza inyuma.
Impamvu ya gatatu itanga ubutumwa ku ngabo n’abandi bashinzwe umutekano, abenshi batamufashije ku rugamba ko bagomba kurinda neza ibyagezweho ngo hatagira ubakoma mu nkokora.
Kuva Galamba kugera muri Bireembo ni urugendo rw’ibilometero 198 rwatwaye iminsi 7 rwatangiye tariki 3 Mutarama rurangira tariki ya 9 Mutarama 2020. Ni urugendo rw’amaguru rutari rworoshye cyane ku musaza nka Perezida Museveni w’imyaka 72 y’amavuko, agakambika aho ageze hamwe n’abo barusangiye. Ni urugendo kandi rukozwe bwa mbere mu mateka y’abakuru b’ibihugu.
Kuva mu 1981, ubwo urugamba rwari rwambikanye hagati y’abarwanyi ba NRA ya Museveni n’ingabo z’igihugu, Museveni n’abasangirangendo be barimo murumuna we, Salim Saleh, Gen. Sam Katabarwa, Gen. Maj. Kyaligonza, David Sejusa, Moses Kigongo, Steven Kashaka, Musisi Karampenge na Gen. Maj. Fred Rwigema bari bambariye guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote, babigeraho mu 1986, bityo bigeza Yoweri Museveni ku butegetsi kugeza ubu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bavuga ko amaze igihe kinini ayobora ndetse n’izabukuru zamaze kumushyikira. Hari n’abigeze kugaragaza ifoto y’uyu mukuru w’igihugu asa n’uwasinziriye mu nama, bati ’bwa hehe ko ari intege nke z’izabukuru!’, aka Robert Mugabe muri Zimbabwe mu myaka 90 y’amavuko. Amagambo agaragaza intege nke za Museveni yiyongereye ubwo yemezaga ko aziyamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2021.
Museveni mu gusubiza aba bose, ati: "Ndacyafite imbaraga" ndetse abahamiriza ko imbaraga yari afite mu rugamba rwa Luwero [akiri umusore] zikubye inshuro nyinshi.
Museveni asigaye akunda imyitozo ngororamubiri, n’uru rugendo rw’ibilometero 198 hari aho yarushyize mu rwego rw’imyitozo. Mu mezi make ashize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuze ko arembye (arwaye cyane), n’ikimenyimenyi yarananutse cyane. Mu itangazo yageneye Abagande n’iki yagikomojeho, avuga ko yatakaje ibiro 30 bitewe n’imyitozo asigaye akora kuko ngo ibiro yagiraga [birenga 100] bitari bijyanye n’uburebure bwe.
Ubwo urugendo rwo kwibuka urugamba rwa Luwero rwari rusojwe, Museveni yagize ati: "Uru rugendo rwabakoresheje imyitozo ngororamubiri yari ikenewe cyane."
Mu minsi ishize Museveni yigeze kugaragara mu mashusho aziritse igitambaro ku kaboko, igihe yakiraga umushyitsi ukomeye wari wamusuye. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko yavunitse ari mu myitozo ya karate, ibintu byatangaje abantu benshi batari babizi.
Tariki ya 4 Ukuboza 2019 na none Museveni n’abandi Bagande bagaragaye bakora urugendo rwo kurwanya ruswa n’amaguru mu mujyi wa Kampala. Ibi byose yagiye abisanisha n’imyitozo ngororamubiri, aho yakomoje ku bantu banini, avuga ko ari ikimenyetso cya ruswa. Imyitozo ndetse n’ingendo Museveni yagiye ategura, bigaragaza ko agifite imbaraga z’umubiri.
Urugamba rwa Luwero rwatangiye Museveni afite imyaka 33, afata ubutegetsi afite 38. Kwibutsa abasirikare ubutwari bagaragaje bakiri bato bituma n’abandi bumva ko iyo umuntu yashatse, agera ku ntego yihaye. Uretse n’iby’uru rugamba, iyo abato babonye umusaza w’imyaka 72 akora urugendo rw’ibilometero 198 n’amavuguru, nta kabuza bagomba kumva ko nabo byashoboka cyangwa bakaba barenzaho.
Museveni akunda igisirikare cy’igihugu kandi yagerageje kucyubakira ubushobozi, agenda yongeramo amaraso mashya, kugira ngo basimbure abageze mu zabukuru. Mu gisirikare afite ipeti rya ’Lieutenant Général’. Ni umuntu wiyumva cyane nk’umusirikare kurusha kuba umuntu usanzwe kuko akenshi agaragara yambaye impuzakano za gisirikare.
Museveni ni umuntu uzwiho cyane gukunda ibintu bitatu cyane by’ingenzi hamwe ubona yabipfira: ishyaka rye NRM, igisirikare n’ubworozi bw’inka avuga ko yagabiwe na se.
Ntawe twavuganye nawe mu bamwegereye ngo atubwire icyihishe inyuma y’uru rugendo ariko uwavuga ko rufitanye isano n’amatora ateganijwe umwaka utaha ntiyaba yibeshye.
2 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 12/01/20
UYU MUSAZA NTAKO ATAGIZE UGERERANIJE N’IMYAKA YE ,GUSA ABANYAPOLITIKI NTAWABASHIRA AMAKENGA WENDA AFITE UBUTUMWA RUNAKA YASHAKAGA GUTANGA MURI IKI GIHE N’IKIZAZA
Subiza ⇾habimana Erasto Kuwa 22/01/20
uyumusaza kozagashya muruhando rwamahanga.abarwana nibareke niwe wakirwaniye,aragitsindira.nibareke,umusaza ,yiyoborere.jyembona abamurwanya,arabinda,basha gusubiza intambara,mugihugu.tuzamutora,imunzi turiteguyetwese,kuko ntawundi muyobozi,_twabona nka Museven
Subiza ⇾Tanga igitekerezo