Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Kanama, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala bwatangaje ko inkangu mu murwa mukuru wa Uganda, yahitanye abantu umunani .
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma y’imvura nyinshi ubwo ahantu hajugunywa imyanda hatengukaga, hagatwikira amazu amwe n’amwe yari hafi.
Ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Kampala bwatangaje ko abakozi ba leta n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge barimo gushakisha aho hantu bakaba barokoye abantu 14.
Ubuyobozi bwavuze kuri konti ya X buti: "Ku kintu kibabaje cyane, kugeza ubu abantu umunani basanzwe bapfuye, abantu bakuru batandatu n’abana babiri. Igikorwa cyo gutabara kiracyakomeza ...".
Isangize abandi
Tanga igitekerezo