Urukiko muri Uganda bwakuyeho ishyirwaho ry’Umugenzacyaha nyuma yuko bivugwa ko yihinduye nk’umugore kugira ngo akorere ikizamini umukunzi we.
Uyu mugabo Ammaari Musa Semwogerere, ngo yatawe muri yombi ku wa gatatu, tariki ya 26 Nyakanga 2023, nyuma yo gufatwa yicaye mu kizamini cy’amategeko ariko abikora mu izina ry’umukunzi usanzwe ari umunyeshuri witwa Irene Mutonyi.
Amakuru atangazwa na The Citizen avuga ko yamenye ko uyu munyamategeko usanzwe amaze igihe gito ashyizwe mu mwanya w’amategeko ngo yafatiwe mu kigo gishinzwe iterambere ry’amategeko (LDC) Lira Campus.
Raporo zagaragaje ko Semwogerere yazamuwe na komisiyo ishinzwe ubutabera ku mwanya w’umucamanza wo mu cyiciro cya mbere nk’igeragezwa kuva mu kwezi gushize bishize.Abayobozi bo muri iki kigo ariko, bamaganye icyo gikorwa cya Semwogerere maze babimenyesha abapolisi arafatwa.
Kuri ubu arashinjwa ibyaha bibiri by’inyandiko mpimbano ndetse n’icyaha cyo kwigira uwo atariwe.
Ushinjwa yagejejwe imbere y’umucamanza mukuru wa Lira ku wa gatanu, tariki ya 28 Nyakanga, aho yaje koherezwa muri gereza kugeza ku ya 3 Kanama 2023, kugira ngo akomeze kumva uru rubanza.
Umuyobozi wa LDC muri Uganda, Frank Nigel Othembi, mu itangazo ryabonye n’abanyamakuru, yavuze ko icyaha cya Semwogerere kinyuranyije n’ingingo ya 351 y’itegeko rigenga amategeko ahana no kwigira uwo atariwe bikaba binyuranyije n’ingingo ya 381 y’itegeko ryerekeye amategeko ahana.
Nyuma y’ibyabaye, Ubucamanza bwasohoye itangazo rihagarika gahunda mu kazi Semwogerere.
Tanga igitekerezo