Polisi ya Uganda yamenye neza umugore wish we mu gitondo cyo ku Cyumweru ubwo yari ari muri siporo yo kwiruka cyangwa jogging .
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yatangarije ChimpReports ati: "Nyakwigendera ni Agnes Nantongo, wari manager wa African Oil Petrol Station."
Onyango yavuze ko ibi bintu, byateye ubwoba abakunda gukora siporo ya mu gitondo bonyine, byabereye muri zone ya Kamuli A , muri Kireka.
Polisi yavuze ko Nantongo aheruka kugaragara avuye ku kazi ku wa Gatandatu ahagana saa moya z’ijoro yambaye imyenda yasanzwe yambaye yapfuye muri icyo gitondo cyo ku Cyumweru.
Onyango yagize ati: "Uyu munsi ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo, abahisi bamenyesheje abayobozi ko hari umugore wapfuye uryamye mu gihuru ku nkengero z’umuhanda." Yongeyeho ati: "Polisi yahise yitaba kandi itangira iperereza."
Yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ibijyanye n’urupfu rwa Agnes Nantongo.
Ibintu nk’ibi byanabayeho kera.
Muri Nyakanga 2022, uwitwa James Kakooza w’imyaka 54, wabarizwaga muri njyanama ya Kamwokya, muri Kampala, yishwe n’abagizi ba nabi batamenyekanye ubwo yari muri jogging hafi ya Centenary Park.
Tanga igitekerezo