Ubwo yazaga mu Rwanda mu 2016, umugore w�Igikomangoma Harry, Meghan Markle, bivugwa ko yari wazanye ’ivalisi y’imyambaro’ yaburiwe irengero’ mu gihe cy�amasaha runaka ’hamwe n’ umufotozi bari bazanye nk�uko igitabo ku buzima bwe cyabihishuye.
Muri icyo gitabo kiswe �Revenge� cyanditswe na Tom Bower, hasobanurwa ukuntu Duchess of Sussex, Meghan Markle, w�imyaka 40, yari yatumiwe mu rugendo mu Rwanda muri Mutarama 2016 na World Vision Canada kugirango agire uruhare muri filimi yari igamije gushishikariza abantu kwitabira ibikorwa by�ubugiraneza byo kubaka amavomo muri Afurika.
Bower avuga ko Meghan yaje mu Rwanda aherekejwe n�umufotozi ukunze gufotora ibijyanye n�imideri witwa Gaor Jurina ndetse n�umuntu wita ku musatsi we na make-up.
Umu producer witwa Brenda Surminski, wagombaga gufata amashusho y�iyo filimi we ntiyabashije kuza mu Rwanda, maze asimburwa n�undi mu Cameraman w�Umunyakanada.
Bower akavuga ko nyuma yo gufata amashusho akina n�abana ku ivomo ryari rimaze kubakwa na World Vision, Meghan yaburiwe irengero we na Jurina ajya kwifotozanya n�abandi bana.
Ati �Amaherezo, Surminski yarumiwe. Ibyamamare byifashisha ibyaro bibabaye bya Afrika nk�ahantu ho gufatira amafoto y�imideli byari ’bitangaje,�
Iyi nkuru dukesha Daily Mail ivuga ko Meghan ntacyo yavuze ku bivugwa muri icyo gitabo.
Nk�uko Bower abitangaza, guhura kwa Megan n�uyu muryango w�ubutabazi kwagizwemo uruhare n�ikigo cyo kwamamaza kitwa KBS, nyuma y�aho uwitwa Matt Hassell, umwe mu batunganya filimi muri Toronto atanze igitekerezo cy�uko Meghan yafasha kumenyekanisha ibyo bikorwa by�ubugizi bwa neza.
Bower yandise ko Surminski yavuganye na Meghan iminota 30 gusa akemera guteza imbere uwo mushinga wo kubaka amavomo mu biturage bitari bwagire amazi meza mu Rwanda.
Uyu mu producer Surminski nk�uko twabivuze haruguru we ntiyabashije kuza mu Rwanda ahubwo Meghan yazanye n�itsinda rya World Vision rishinzwe marketing na cameraman w�Umunyakanada.
Ati � Mu gihe cy�amasaha, Jurina yafotoye umukinnyi wa filimi wari usokoje neza ahoberana n�abana baseka mu Mudugudu w�abana.�
Bower yakomeje yandika ko Surminski nyuma yaje kumenya ko Meghan ibintu yari arimo bitari ibintu bibi, ariko aho yari ari hatari hazwi.
Nyuma ngo Jurina yashyize amafoto ku rubuga rwe, aho Bower avuga ukuntu nyuma y�amezi umunani ari bwo hagaragaye agaciro kayo.
Meghan nawe nyuma yanditse ku rubuga rwe urugendo rwe mu Rwanda, anagaruka ku kuntu igihe cye akigabanya hagati y�ibikorwa byo gukina filimi n�ibikorwa by�ubugiraneza.
Ati �’Ubuzima bwanjye buva mu nkambi z�impunzi njya ku matapi atukura, nabihisemo byombi kuko aya masi ashobora, mu by�ukuri, kubana.�
Yakomeje agira ati � Sinigeze nshaka kuba umugore utangiza ibintu, iteka nifuje kuba umugore ukora. Kandi akazi nk�aka ni ko kagaburira roho yanjye, kandi kagaha ingufu intumbero yanjye.�
Mu gitabo cye kandi, Bower yanakomoje ku makuru avuga ko Meghan yigeze gutuma Kate Middleton, umugore wa mukuru w�umugabo we, Igikomangoma William, arira mbere y�ubukwe bwe n�Igikomangoma Harry kubera amakanzu yagombaga kwambarwa n�abakobwa baherekeza umugeni, ariko Meghan yahakanye ko byabayeho.
Bower we yanditse ko Kate Middleton yarize nyuma y�aho Meghan agereranyije nabi umukobwa we, Igikomangomakazi Charlotte, n�umukobwa w�inshuti ye yitwa Jessica Mulroney.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Oprah Winfrey mu mwaka ushize, Duchess of Sussex we yagize ati � Kate hari icyari cyamurakaje, ariko yarakemeye kandi yasabye imbabazi. Yanzaniye n�indabyo.�
Avugana na Good Morning Britain baganira kuri icyo gitabo cye, Bower yavuze ko Meghan yari yasabye inshuti ze za hafi kutazavugana nawe.
Umunyamakuru Ben Shephard abajije ukuntu inkuru ye izaba itabogamye mu gihe umwanditsi yavuganye n�abantu badakunda Meghan gusa, yasubije ko atigeze yandika ibintu bitari ukuri kandi bitagenzurwa.
Tanga igitekerezo