U Burusiya ku wa Gatanu bwatangaje ko burimo kohereza izindi ngabo n’amasasu mu karere ko ku mupaka, aho Ukraine yagabye igitero gikomeye cyo kwihimura cyo ku butaka.
Kuva ku wa Kabiri, ingabo za Ukraine zirazenguruka mu karere ka Kursk mu burengerazuba bw’u Burusiya.
Igitero cya Ukraine muri aka gace gufatwa nk’igikomeye igabye ku butaka bw’u Burusiya kuva ibihugu byombi bitangiye intambara muri Gashyantare 2022.
Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko bwohereje ibikoresho bya gisirikare birimo ibyo gukoresha mu gutera za roketi, ibisasu bya rutura, ibifaru na za burende hamwe n’amakamyo aremereye kugira ngo bikaze ubwirinzi mu karere, nk’uko ibitangazamakuru bya Leta byabitangaje.
Ingabo za Ukraine zigera ku 1,000 hamwe n’imodoka za burende zirenga 20 n’ibifaru, byagize uruhare mu gitero ku ikubitiro, hakurikijwe ikigereranyo cy’Uburusiya, n’ubwo iki gihugu cyigambye kuva icyo gihe ko cyashwanyaguje byinshi muri ibyo bikoresho.
Ukraine ntiyemeye ku mugaragaro uruhare rwayo mu gutera Kursk, icyakora Perezida Volodymyr Zelensky mu ijambo yavuze ku wa Kane, yatangaje ko u Burusiya bugomba "kumva ingaruka" z’ukuvogera kwabwo.
Ku wa Gatanu, impande zombi zakajije umurego n’ibitero byo mu kirere mu kunganira abasirikare barwanira ku butaka, nk’uko AFP yabitangaje.
Ikigo cy’ubutabazi bwihutirwa cya Leta muri Ukraine, cyatangaje ko igitero cya misile cy’u Burusiya cyagabwe ku manywa y’ihangu ku iduka ry’ibiribwa, mu mujyi wa Kostyantynivka mu burasirazuba bwa Ukraine, cyahitanye abantu byibura 11 kikakomeretsa 44.
Uwo mujyi uri muri bilometero nka 13 uvuye aho ingabo z’uburusiya zifite ibirindiro.
Tanga igitekerezo