Goyi na Gogwe ni iturufu yakoreshejwe n’ubu igikoreshwa kugira ngo bamwe mu bayobozi b’inzego zinyuranye b’icyari Umujyi wa Gisenyi, n’ab’Akarere ka Rubavu, birukanwe.
Kuva na kera na kare Ubugoyi na Bigogwe ni uduce abahatuye n’abahakomomoka bari Abanyarwanda nk’abandi bakitirirwa aka gace. Abaturage batuye muri aka gace nta gihe na kimwe bigeze bagirana amakimbirane na rimwe haba ku ngoma ya cyami kugeza ubu. Ariko aya macakuburi arahari kandi benshi bemeza ko hari na bamwe bari mu nzego z’ubuyobozi hejuru na za minisiteri bari mu bayenyegeza.
Imvugo ya Goyi na Gogwe twayigereranya nk’amoko ababivuga bavuga bajimije, azanwa nk’urwitwazo rwa bamwe babikoresha bagamije kwikiza no guhigika bamwe mu batuye cyangwa baturuka mu gice kimwe cy’icyahoze ari Gisenyi.
N’ubwo bamwe mu boyobozi babonera iki kibazo cya Gogwe-Goyi mu ndorerwamo ya tumwe mu duce tugize akarere ka Rubavu, benshi mubaganiriye na Bwiza.com haba ku ruhande rwabo bita Abagogwe n’Abagoyi babona atari ikibazo kiri mu baturage. Bavuga ko basanga ari ikibazo cy’amoko n’akajagari kiri muri bamwe mu bayobozi bayobora Akarere n’abagiye bagaragara mu nzego z’ubuyobozi z’icyahoze ari Gisenyi Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bivugwa ko ibyo bibazo bikururwa bikanaterwa n’ inzego zimwe na zimwe ari zo zakagombye kubikumira, andi makuru avuga ko hari abandi bayobozi bagizwe ba bamenya " experts" ngo bafatwa nk’ abazi neza Abagogwe n’ Abagoyi, babateranya mu nzego zo hejuru mu binyoma bityo bakikiza benshi mu bayobozi.
Ntituza kuvuga amazina yabo muri iyi nkuru gusa si uko batavuzwe. Igitangaje ni uko babaye mu nzego zo hejuru mu Nteko inshingamategeko bakomoka mu bice bya Congo ahitwa Bibwe. Abo nabo bari mu bayogoje ako karere bishingikirije ibinyoma n’urwango.
Ikimenyimenyi ni bo bagize uruhare mu gutuma abayobozi b’ Abagogwe mu myanya y’ ubuyobozi bw’ uturere, ababungirije kugeza ubwo nta n’umwe wabona mu nzego z’ ubuyobozi aho bakomoka.
Mu gihe cyatambutse nyuma gato ya 1994 muri Rubavu, Nyabihu, Musanze n’ ahandi bari hejuru ya 15 ubu akaba nta n’umwe wabona ku buryo bitumvikana uko byabagendekeye hakabura n’ umwe niba nabyo bidashingiye kuri ibyo binyoma n’ amatiku.
Kubera kwizerwa hejuru no kuba " impuguke" ngo ku Bagogwe n’ Abagoyi, bigatuma bavuga rikijyana maze abatazi amateka y’ abo baturage bagafata imyanzuro ihengamye no gusiba burundu abayobozi, ibintu byahereye mu myaka 20 ishize na nubu hari abakibigenderamo.
Icyerekana ko impamvu zagiye zitangwa zibirukanisha ari ibinyoma ni uko kugeza ubu muri bo nta n’umwe wahamwe n’ icyaha gifatika usibye amatiku y’ibihimbano kuko ntawafunzwe ari byo azira.
Bamwe mu bagezweho n’ingaruka z’ayo matiku bakaba bifuza ko inzego nkuru zamenya neza ayo macenga yakorewe abayobozi bityo bakaba maso mu gufata ubyemezo birebana na kariya gace.
Ikindi cyavuzweho cyagiye gikora ku bayobozi n’ icyerekeye ruswa
Bamwe muri abo banyabubasha bagira uruhare mu gufata ibyemezo bashaka gukoresha inzego n’amanyanga nko gusaba ko bene wabo cyangwa abavandimwe babo bahabwa amasoko runaka.Iyo ubabwiye ko utabishoboye ntuhamara kabiri. Wabikora nabyo bugacya bakureze ibyaha bityo ukaba hagati y’ amenyo n’ ururimi.
Batubwiye meya umwe wakundaga cyane agatama hahandi yavaga mu kabari bukeye. Uyu akaba yarakundaga gusangira na bamwe muri abo banyabubasha kandi banywaga nyinshi kumurusha. Iyo bwacyaga uwo munyabubasha basangiye yajyaga gutanga raporo ye ku birebana n’ ubuyobozi muri yo akavuga wa mu meya baraye basangiye.
Ruswa y’ igitsina nayo igarukwaho, ibyo bigakorwa bibaza ko bitagaragarira amaso y’abandi ariko kuko uba udafite aho ubarega ukaruca ukarumira. Bityo bakangiza abana b’ abakobwa udasize abagore b’ abandi.
Ibi bibazo hamwe n’ ibindi byinshi utarondora ni ngombwa ko aho ibintu bigeze bigomba kuvugwa maze inzego zo hejuru zikamenya ukuri kwabyo, bakitondera raporo zituruka muri utwo turere kuko akenshi ziba zuzuye ukugoreka n’ ibinyoma birenganya abantu.
Intandaro y’amacakubiri ahanini yahereye Kuva mu mwaka wa 2008
Umwuka mubi watangiye ku ngoma ya Twagirayezu Pierre Celestin wari uzwi ku izina rya Papa mu mwaka wa 2009 ubwo habaga amavugurura. Uyu yabikoranye amarangamutima akoresheje isuzuma bushobozi yikoreye we wenyine kuko icyo gihe yirukanye abakozi benshi ashingiye kubo atibonagamo.
Ibi biri muri bimwe byatumye yeguzwa kuko yamaze umwaka umwe n’amezi umunani ku buyobozi akaba yaranateje igihombo akarere kuko kishyuye amafaranga abakozi bari birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu bo yirukanye igice kininni cyari ikiswe ubwoko bw’Abatutsi akaba yarabifashijwemo n’uwari umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi.
Ubuyobozi bwa Bahame Hassan
Kuva Bahame Hassan yayobora akarere ka Rubavu guhera ku itariki ya 28/4/2010 kugeza 27/3/2015, abakozi bose bamwisanzuragaho ariko hari abo yagiraga abatoni kubera inyungu “yabashakagaho” nk’uko bivugwa ko harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge na bamwe mu bakozi bakoreraga ku karere no ku mirenge. Uko iminsi yagendaga ishira atangira guhangana n’uwitwa Murenzi Janvier, wari Visi Perezida w’inama njyanama y’akarere nyuma aza kuba umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu.
Bahame akaba yaravugaga ko Abagogwe bari kumugambanira kugira ngo bamusimbure ku buyobozi bw’akarere ariko ahanini bakaba barapfaga ko mu nama njyanama Murenzi Janvier yahoraga agaragaza imikorere idahwitse yavugwaga cyane ku bijyanye na ruswa ari na cyo cyaha yashinjwaga mu gihe cy’iyegura rye, aho harimo n’amafaranga miliyoni enye ku kibazo cy’itangwa ry’isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Sinamenye Jeremie wasimubuye Bahame Hassan ntiyarengeje umwaka
Sinamenye Jeremie yashinjwaga ingengabitekerezo y’amoko . Ibi yabishinjwaga n’abarezi baharerera ko ahengamira ku gice kimwe kiswe icy’Abahutu. Yahise ngo atangira gutoteza abo yitaga Abatutsi mu ruhame mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Sanzare giherereye mu Murenge wa Nyundo, n’ikigo cy’ishuri Muhato mu Murenge wa Gisenyi, ku ngoma ye habayeho guhangana na benshi mu bakozi b’akarere ka Rubavu ndetse n’inzego z’umutekano.
Kaboneka wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yakoreye inama y’umutekano mu nzu ndangamuco ya Gisenyi, aho bivugwa ko yashingiye ku byo adafitiye gihamya yibasira bikomeye bamwe mu bayobozi ndetse abavuga amazina abikoma ngo baba mu bintu by’amacakubiri ashingiye ku moko.
Ibi byababaje bikomeye abo yavuzeho kuko batashoboraga kumwisobanuraho ku matiku n’ibinyoma. Ibi kandi byababaje bikomeye Abanya-Gisenyi kumva minisitiri ahangara kuvuga mu ruhame ibirebana n’amatiku adafitiye gihamya.
Aya makuru atari afitiwe gihamya yavuzwe na Kaboneka ngo yatanzwe n’ushinzwe iperereza mu karere ka Rubavu afatanyije n’uwari umunyambanga Nshingwabikorwa w’akarere bitewe n’umubano wa hafi bari bafitanye, uyu munyamabanga nshingwabikorwa yari afitanye isano na Kaboneka.
Ibi bikaba byaravuye ku masoko yatanzwe mu karere agahabwa imirimo y’inyongera kuri telefoni, abagaragaje icyo kibazo bahise bitwa Abagogwe n’Abagoyi.Ku bijyanye nabo yagaragaje mu nama (Abagoyi n’Abagogwe) bahamagawe ku rwego rw’ubugenzacyaha byaje kugaragara ko ari amatiku kuko nta cyaha bababonyeho nta n’ikimenyetso.
Bamwe mu bakora mu karere ka Rubavu bavuga kandi bashyira mu majwi bamwe mu bakozi bashinzwe iperereza babasaba amafaranga (ruswa), utayabahaye agahimbirwa ibirego bitari byo, kuko hari na benshi bagiye beguzwa kubera iyo mpamvu abandi bakitwa Abagoyi n’Abagogwe bahanganye.
Minisitiri Prof. Shyaka yavuze kuri Gogwe na Goyi
Nyuma yo kumva ijambo rya Minisitiri Shyaka, abaturage ku mpande zombi baganiriye na Bwiza.com bavuze ko batunguwe no kwumva umuyobozi ku rwego rwo hejuru avuga ikibazo cy’Abagogwe n’Abagoyi kuri Radiyo y’igihugu no mu binyamkuru bitandukanye, nyamara bo ntacyo bazi bakaba bibaza aho abo bita gutyo batandukaniye ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza icyo kibazo.
Aba baturage batunguwe no kumva amakuru yahawe Minisitiri basanga atuzuye kuko n’uwayatanze ashobora kuba arwanya gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, bityo abantu bafite imitekerereze nk’iyo bakorwaho iperereza ibimenyetso by’amacakubiri uwo azagaragaraho akabihanirwa n’amategeko, bagasaba ubuyobozi ko bwazafata umwanya wo kuganiriza abaturage kuko ari ikibazo cyabababaje.
Mu nama Mpuzabikorwa yayobowe na Minisitiri Shyaka yavuze ko mu buyobozi bw’Akarere ka Rubavu harimo akajagari na bombori bombori, ibi bikaba bihuzwa n’amakuru Bwiza.com ifite avuga ko mu gihe cy’iyangirika rya sima , imifuka 2400 yangirikiye mu bubiko, hafunzwe abakozi, batatu bararekuwe babiri baba abere umwe afungurwa by’agateganyo, naho undi akatirwa iminsi 30, muri komite Nyobozi bananiwe kumvikana kuko habonetse ibice bibiri , igice kimwe cyavugaga ko bamwe muri aba bakozi bakwirukanwa nkuko byemejwe n’akanama gashinzwe imyitwarire bitewe n’amakosa yagaragaye, ikindi gice kigatsimabarara kuko hari n’inyandiko ya komite Nyobozi n’ubu itarasohoka yemezaga ko bandikirwa amabaruwa abirukana. Nyuma ni bwo hatangiye kumvikana mu bakozi ko muri nyobozi ko hari agace k’ubwoko bumwe kashakaga kwirukana ubundi.
Iri hangana ngo ryageze mu nama y’umutekano itaguye y’akarere ka Rubavu kugira ngo bafate icyemezo ndetse no ku muryango wa RPF- Inkotanyi mu karere imikirize irananirana.
Hari umwe mu bayobozi ba gisirikari mu Karere ka Rubavu wavugiye mu nama mpuzabikorwa yari iyobowe na Minsitiri Shyaka , avuga ko abaturage nta kibazo bafite ahubwo ko ikibazo kiri muri iriya nzu (mu nzu y’Akarere ka Rubavu) , yanavuze kandi ko hari bamwe mu bayobozi bakorera muri za minisiteri no mu zindi nzego bahoze bayobora Akarere ka Rubavu bagenda bagonganisha izi inzego.
Bivugwa ko iri ari ikinamico ikinwa na bamwe mu bayobozi ku nyungu zabo bamwe mu bakozi basezeye bavuga ko batasezeye ku bushake bwabo, ahubwo ko bategetswe gusezera. Bamwe bakaba bari bafitanye amakimbirane na bamwe mu bayobozi , iyo haje ihururu nkaririya abayobozi babyungukiramo hakagenderamo n’abo batiyumvamo.
Bati” Ni gute wambwira ko mfite amanota arenga 80 mu kazi warangiza ukantegeka gusezera? Harimo ikibazo ariko nta kundi nyine akaje karemerwa.”
Mu bakozi basezeye bitari ku bushake bwabo uko ari barindwi abakomoka mu karere ka Rubavu mu gace ka Bigogwe n’umwe mu gihe abo mu gace k’Ubugoyi ari babiri. Aba bakozi bakaba banibaza impamvu batakurikiranwe n’ubutabera kandi baravuzweho amacakubiri. Ni ingingo yumvikanisha ko ibyabaye byatewe n’amatiku.
Abakozi b’Akarere ka Rubavu bari mu kazi na bo baganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza.com kuri iki kibazo bavuga ko iki kibazo kidahari n’ubwo kivugwa kenshi n’abayobozi.
Cyakora hari bamwe muba Diregiteri bagiye batari bashoboye akazi kuko bandikirwaga kenshi amabarwa asaba ubusobanuro ku bwo kutuzuza inshingano zabo, ariko na none igisobanuro nticyari kuba icy’Abagogwe n’Abagoyi, ahubwo bagombaga kugenda kubwo kudashobora akazi.
Mu kiganiro na bamwe mu baturage basaba abayobozi ko mu makuru bahabwa bazajya bakora ubucukumbuzi kuko hari n’igihe babeshywa. Bavuga ko kandi kandi abayobozi ubwabo batajya bagirana ibibazo ngo byitirirwe abaturage muri rusange ,kuko byagira ingaruka ku babakomokaho nk’igisebo kitabaturutseho.
Bakongeraho kandi ko niba umokozi afite intege nke mu kazi yazajya abibazwa ku giti cye bititiriwe ibya gace cyangwa amoko kuko byangiza isura y’akarere. Basaba kandi ko inzego z’ubutabera zakurikirana buri wese uzagaragarwaho n’iki kibazo cy’amacakubiri , ndetse n’abatanze aya makuru basanga atari byo bagahanwa n’amategeko.
Wasoma kandi: http://bwiza.com/?RUBAVU-Ibirego-bihimbano-Gogwe-Goyi-iturufu-mu-kwirukanisha-abayobozi
4 Ibitekerezo
bwenge Kuwa 24/01/20
Iyo nsomye inkuru nyifatamo ukuribi 1-Ndayemeza 50% 2-Nkanayihakana 50% ahubwo nkakora ubucukumbuzi bwihariye buri kucyo nita special secret one.(ss1)iyi operation iyi nkikoresheje menya nikiri munda y’isi no mwisanzure 3-Nagiye mvumbura ko hari bamwe mubayobozi munzego zinyuranye baba batibonamo leta yacu nziza , ahanini bagakora amakosa ngo bizitirirwe leta kandi ukumva bavuga bati twabitegetswe na runaka kandi uriya ninkaho ariwe leta aravuga rikijyana !! 4-Naje kuvumbura ko hari abayobozi bo munzego zinyuranye iyo ahwe inshingano runaka aba yumva ko utari mwenewabo utari ukwiye kumuba iruhande kuko aba atakwibonamo 5-naje kuvumbura ko hari abakora bagamije kukananiza uwo batibonamo kugirango bamwikize. Ahanin bagirango berekane ko ikibazo Ari leta nyamara babeshya. Niba iyi nkuru ariyo koko abo bantu bi Congo (Bibwe) nabahanga bakubita na kudeta bagafata Congo. Cg Uganda .
Subiza ⇾inzu Kuwa 25/01/20
Iyi nkuru iyo nyumvise birambabaza cyane kuburyo burenze, njye mvuka muribiriya bice niho nakuriye niho nize mbese imibereho yaho ndayizi kandi nanjye ndimugice kimwe muri biriya 2 bavuga bya Goyi na Gogwe. Ariko mubyukuri nkanjye wahabaye nkahiga nkahatura nkahakorera ntakibazo nakimwe kirihagati yabagogwe nabagoyi habe nagito, njye narahize ndahatura ndetse nkora mu Karere kaho ariko abagoyi, abagogwe, abakiga ubwo ndavuga za Musanze, Burera na za Nyabihu abaturage bose babanye babanye neza, barasangira, bahana inka, nkaba numva rero ikikibazo giterwa cg se kivuga kubera inyungu bamwe mubayobozi baba abo mu Karere baba abo muzindi nzego nkuru z’Igihugu baba babifitemo inyungu cg se baba bafirango bagire abo bikiza bakazamura iryo turufu ry’Ubwoko kuko bazi neza ko arikintu sensible kitakwiganganirwa mugihugu cyacu. Sinumva ukuntu ikibazo cya Gogwe Goyi cyavugwa Rubavu ntikibe za Musanze, Nyabihu kandi naho ayo moko ahari, nkaba nisabira Inzeko Nkuru zigihugu gukurikirana iki kibazo mumaguru mashya kandi muburyo bucukumbuye kikarangira burundu nabagiteza bagahabwa gasopo muburyo bwintangarugero ntabwo dushaka kubeshyerwa ivangura kandi ntaryo tugira. Murakoze
Subiza ⇾inzu Kuwa 26/01/20
Ntakibazo mubyukuri kirihagati yabagogwe nabagoyi, ibyo bibazo bihimbwa nababa bashaka kugira abo birukanisha mubuyobozi cyane cyane Mu Karere ka Rubavu, ntamakimbirane yigeze cg ari hagati yabagogwe nabagoyi, wenda byashoboka ko umugogwe numugoyi nkabayobozi mu Karere cg Mumurenge bagirana ikibazo ibyo nibisanzwe nkuko nabagogwe babiri cg abagoyi babiri ubwabo bagirana ikibazo. Ndadaba Inzego nkuru zubuyobozi bwacu ko ikikintu bagikurikiranira hafi maze abantu bagenda bahimbwa ayo macakubiri atabaho bamenya umuzi wabyo, kuko ibibyatera ikibazo gikomeye cyane. Impamvu ibibintu aba aribihimbano nuko abagiye birukanwa mumirimo bose bahimbirwa ayo macakubiri ntanumwe wigeze ajyanwa munkiko ngo bimuhame kandi twese tuziko aricyaha kibi mugihugu cyacu. Ibyo uriya musirikare ukuriye Ingabo muri Rubavu yavuze munama yariyobowe na Hon.Minisitiri SHYAKA nukuri ibibazo birihagati yabayobozi naho abaturage nabere, haraho se mwarimyumva abaturage mumurenge runaka wa Rubavu abagogwe nabagoyi bagiranye ikibazo?
Subiza ⇾kamanzi Kuwa 19/08/21
ibi ni itiku ntagaciro nabiha ,uwabyanditse yashatse guteranya abagoyi n’abagogwe,leta ntibihe agaciro
Subiza ⇾Tanga igitekerezo