
Umubano mpuzamahanga, ubufatanye n�ubutwererane ni imwe mu nkingi Guverinoma z�ibihugu ziba zubakiyeho. U Rwanda narwo rushyira ingufu mu guteza imbere uru rwego, kimwe n�izindi mfuruka z�ubuzima, icyorezo cya Korona Virusi cyageze no mu mibanire y�u Rwanda n�ibindi bihugu, kabone n’ubwo uburyo bwo gukemura ibibazo byagiye bigaragaramo byagiye byihutishwa.
Kuva mu ntangiro z�umwaka 2020, u Rwanda rwari rwiteze byinshi mu mubano mpuzamahanga. Muri byo harimo ishyirwa mu bikorwa y�amasezerano ya Luanda hagati ya Guverinoma y�u Rwanda na Leta ya Uganda. Kandi rwari rwiteze kwakira inama nkuru y�umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw�Icyongereza (CHOGM). Umubano w�u Rwanda n�ibihugu bituranyi nawo, rwashyize ingufu mu biganiro bihuza impande zombi ari nabyo byagiye bifasha mu gukemura bimwe mu bibazo byagendaga bigaragara.
Inshamake zigaragaza uko umubano mpuzamahanga ku Rwanda uhagaze
Kuva kuya 13 Werurwe Leta y� Rwanda itangaje ko umuntu wa mbere wanduye Korono Virusi [Umuhinde wageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe 2020], habayeho kunyura muri byinshi byasabaga gufata ingamba zikomeye. Mu bubanyi n�amahanga byahuriranye n�impinduka zari zimaze igihe gito zikozwe, aho uwari Minisitiri w�ububanyi n�amahanga n�ubutwererane Dr. Richard Sezibera yasimbujwe Dr. Vincet Biruta, naho uwari Umunyamabanga wa leta ushinzwe umuryango wa Afurika y�Iburasirazuba (EAC) Olivier Nduhungirehe yasimbujwe mu minsi mike ishize.
Bimwe mu bikorwa by�ingenzi byaranze iki gihe cya Korona Virusi
U Rwanda na Uganda
Uganda yatangiye kurekura Abanyarwanda bari bafunzwe ku buryo butemewe n�amategeko. Aha Abanyarwanda bamaze gufungurwa Abarenga 138 nkuko imibare iheruka ibigaragaza. Uyu mubare umaze gufungurwa mu byiciro bitatu. ni umwe mu myanzuro yari igize amasezerano ya Luanda yasinywe kuwa 21 Kanama 2019 hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda. Aya masezerano yakomeje kugenda adindira nyuma yaho impande zombi zagendaga zitumvikana ku ngingo zimwe na zimwe mu zigize amasezerano.
Mu kiganiro Minisiteri y�Ububanyi n�amahanga y� u Rwanda yagiranye n�itangazamakuru yavuze ko nubwo Uganda irimo gufungura bamwe mu banyarwanda yari ifunze, igomba kongeramo imbaraga kuko muri Uganda hakiri abanyarwanda benshi bahohoterwa.
U Rwanda n�Uburundi
Uburundi n�Urwanda byagiye bigirana ibibazo mu myaka yashize ibi byaturukaga ku bitero byagabwaga mu Majyepfo y� u Rwanda biturutse ku mipaka y�iki gihugu. Aho leta zombi zashinjanyaga kugira uruhare mu guteza umutekano muke muri ibi bihugu.
Tariki ya 8 Kamena 2020 nibwo inkuru y�urupfu rw�uwari Perezida w�u Burundi Pierre Nkurunziza yamenyekanye. Iki gihe Perezida Kagame yasabye ko ibendera ryururutswa mu rwego rwo guha icyubahiro Nkurunziza wari umuze kwitaba Imana. Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n�abakoresha urubuga rwa Instagram yavuze ko yiteguye gukorana na Perezida mushya w�uburundi [Evariste Ndayishmiye] mu kunoza umubano w�ibihugu byombi.
U Rwanda na DRC
Umubano w�Urwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri ibi bihe, wagiye ugaragaza gutera imbere cyane ni nyuma yaho Perezida Felix Tshisekedi atorewe kuyobora iki gihugu. Muri Kamena uyu Mwaka, Vincent Karega yashyikirije perezida Tshisekedi inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z�u Rwanda muri DRC [Ambasaderi]. Ibi byakurikiwe n�igikorwa cyabaye kuya 18 Nyakanga , ubwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yashyikirizaga u Rwanda abarwanyi bari bafatiwe mu mirwano y�inyeshyamba n�ingabo za Congo (FARDC).
U Rwanda na Tanzaniya
Tanzaniya muri iki gihe cya Korona Virusi, yagiye igaragaza intege nke mu ngamba zagendaga zifatwa. Ibi bigashimangirwa n�umubare munini w�abasangwagamo Koronavirusi baturutse muri iki gihugu binjiriye ku mupaka wa Rusumo.
Ibi byatumye Leta y� u Rwanda ishyiraho ingamba zirimo n�iguranwa ry�ibinyabiziga, aho umushoferi uvanye imodoka muri Tanzaniya yagombaga kuyiha Umunyarwanda akaba ariwe uyikomezanya we agategereza ku mupaka wa Rusumo . Ibi byateje impaka hagati y�abashoferi bibihugu byombi kugeza tariki ya 2 Gicurasi aho impande zombi zahuriye hamwe mu gushakira umuti iki kibazo.
U Rwanda kandi , mu gihe ibihugu byinshi byari muri gahunda ya Guma Murugo n�ingedo mpuzamahana zarahagaze. Abanyarwanda bari baraheze mu mahanga bitewe n�uburyo bwo kubura indege z�ibatwara, Leta yabashyiriyeho uburyo bwo kwihuza bakaboherereza indege aho bihurije. Mu burayi na Amerika byasabye abari baraheze muri iki gice guhurira mu Bubiligi aho bagombaga guhurira n�indege ya Rwandair yagombaga kubazana.
Amasezerano mpuzamahanga, muri ibi bihe Urwanda rwasinye amasezerano y�ubufatanye hagati n�igisirikare cya Amerika (US Army) , ni amasezerano yasinwe na Dr.Vincet Biruta ( Minisitiri w�ububanyi n�amahanga ) ku ruhande rw�u Rwanda na Peter Vrooman (Ambasaderi) ku ruhande rwa Amerika.
Kugeza ubu umubano w’u Rwanda umuntu yavuga ko uhagaze neza uhereye kubyavuzweharuguru n’ibyabaye nk’idindira ry’imishinga n’amasezerano biri rusange, icyorezo cya Covid19 cyageze ku nguni zose kandi ku bihugu byose, aho kugeza ubu mu Rwanda honyine abamaze kwandura Covid-19 baragera kuri 1,629. Muri bo 838 bamaze gukira naho 5 imaze kubahitana.[imibare iheruka.
Tanga igitekerezo