Ku cyumweru, umupilote n’umugabo wari uri mu kibuga cya golf barokotse impanuka ikomeye y’indege nto yaguye mu kibuga cya golf giherereye i California.
Ibi byabereye ahitwa Haggin Oaks Golf Complex ahagana mu masaha ya saa 1h18, nk’uko ishami rishinzwe kuzimya inkongi i Sacramento ryabihamirije Fox News Digital dukesha iyi nkuru.
Indege nto yamenyekanye nka KCRA-TV ifite moteri imwe ya Piper PA28, yakoze impanuka igwa mu kibuga cya golf aho habuze gato ngo ihitane umugabo wari uri muri iki kibuga.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi i Sacramento, Capt. Justin Sylvia, yatangarije Fox News Digital ko umupilote yavuze ko yagize ikibazo cya moteri bituma indege itakaza ingufu. Umupilote yasobanuye ko ibi byabaye ari kuri metero 400, aho yahise ahitamo kuyigusha ku kibuga cya golf.
Mu mashusho agaragaza uko iyi ndege yagwaga mu kibuga cya golf, hagaragaramo aho iyi ndege inyura i ruhande rw’umugabo wari uri muri iki kibuga ariko ntiyagira icyo imukoraho.
Abaje gutabara basanze yamennye Benzine nyinshi gusa ntiyigeze iteza guturika kuko babihosheje hakiri kare.
Tanga igitekerezo