Umugabo ubarizwa mu gace ka Kirinyaga ahashyira amajyepfo ya Mount Kenya, yishe umugore we bapfa ku kutumvikana ku musaruro w’ibishyimbo basaruye mu cyumweru gishize.
Uyu mugabo yahise yishyikiriza Polisi nyuma yo gukora ayo mahano mu ijoro ryo ku cyumweru gishize taliki 2 Kamena 2023.Ibitangazamakuru byo muri Kenya n’abaturanyi bavuga ko uyu mugabo mbere yo kwishyikiriza Polisi yari yabanje gukubita uwo mugore we inkoni nyinshi amumena umutwe.
Akimara kumunogonora, ngo yahise yijyana kuri Polisi avuga ko amaze kwica umuntu.Inzego z’umutekano zikimara kugerayo koko zasanze yaviriranye ku mutwe mbere yo gushiramo umwuka ariko bamwe mu baturanyi bavuze ko yari yabanje gutabaza.
Umwe yagize ati” Numvise urusaku rw’umuntu watabazaga mu rugo rw’umuturanyi mpita njyayo kumva ikibaye, ariko mpageze nahise numva bashwana bapfa ibishyimbo.Undi yabwiye itangazamakuru ko ubwo bahageraga ngo bamutabare basanze aryamye mu gikoni barebye basanga ahise apfa niko guhita bahamagara Polisi.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kirinyaga iyi sanganya yabereyemo, Edward Ndirangu, yemeje ayo makuru ko uyu mugabo yishe umugore we agahita ajya kwirega kuri Polisi.
1 Ibitekerezo
Kuwa 05/07/23
Akwiye gukatirwa urumukwiye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo