Umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cya Uganda, Tom Ssekamwa, yatawe muri yombi i Masvingo, muri Zimbabwe, nyuma yo gufatanwa ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro.
Ssekamwa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Masvingo nyuma yo gutabwa muri yombi, aho akurikiranyweho ibyaha byo kwangiza amategeko agenga kwidagadura ndetse no guhungabanya umutekano.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha muri Zimbabwe (NPA) cyivuga ko Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe (ZRP) yakiriye amakuru y’uko uyu musore yaba atunze ibintu bitemewe ni ko kujya kumufata bamusangana ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro.
Polisi ivuga ko ubwo bageraga kuri uyu musore ukomoka muri Uganda bamusanganye ibitsina by’ibikorano byifashishwa mu gutera akabariro ndetse yanafatanwe n’amavuta yongera akanyabuga ku bagabo.
Ubusanzwe muri Zimbabwe gutunga no gucuruza ibikinisho n’ibikoresho byifashishwa mu gutera akabariro ntibyemewe akaba ari nayo mpamvu uyu musore yafashwe.
Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 nibwo yagejejwe imbere y’urukiko aburana ku bijyanye n’uko yatanga ingwate akarekurwa.
Tanga igitekerezo