Madamu w’umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin, Gasagire Raissa, yashimangiye urwo akunda umugabo we mu gihe amaze iminsi yibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja kumuca inyuma.
Sabin amaze icyumweru kirenga yotswa igitutu, nyuma y’amashusho bivugwa ko ari aye amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amashusho uwo bivugwa ko ari uyu munyamakuru ufite umuyoboro wa YouTube wa ISIMBI TV yafashwe yavunitse, bikavugwa ko yahuye n’ibyo bizazane ubwo yasimbukaga igipangu avuye gusambana ku mugore w’abandi.
Kugeza ubu Sabin amakuru avuga ko yagiye kwivuriza hanze y’igihugu imvune yagize ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho.
Icyakora n’ubwo uriya munyamakuru amaze iminsi ku gitutu, umugore we abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashimangiye ko amukunda.
Ati: "Turi umuryango mwiza, Imana yaturemeye amashimwe menshi natwe tuyasangira n’abandi. Urukundo ruganze kandi ruzatsinda iteka. Ndagukunda papa ‘I.M.O.K’.”
Ni amagambo yanyuze Murungi Sabin umaze igihe atagaragara mu biganiro yakoraga kuri ISIMBI, ashyiraho umutima mu rwego rwo kugaragaza ko amunyuze.
Sabin kandi yagaragarije umugore we ko ari mwiza imbere n’inyuma, ndetse na we ashimangira urwo amukunda.
Murungi Sabin na Raisa babana nk’umugabo n’umugore kuva muri 2018.
Tanga igitekerezo