Umugore w’imyaka 40 y’amavuko, wo mu Mujyi wa Las Vegas, ari mu ntambara itoroshye n’umuherwe w’imyaka 28 y’amavuko yibye amasohoro yari yasohoreye mu gakingirizo ayisesekamo, aratwita none ubu akaba afite umwana w’imyaka Ine.
Jane wari ufite imyaka 36 y’amavuko ubwo yibaga amasohoro y’umuherwe wari umaze kujugunya agakingirizo muri Pubeli yakoresheje ariko karimo amasohoro, ngo yayishyizemo mu gitsina biramuhira aratwita.
Nyuma yo kwishyira izi ntanga mu gitsina byaramuhiriye, aratwita, ubu umwana yabyaye akaba afite imyaka ine y’amavuko.
Mu rukiko ubwo Jane yasabaga indezo, havutse impaka nyinshi aho abunganira umuherwe bageragezaga guhakana umwana ariko ibizamini bigaragaza ko ari uwe. Gusa Jane yahishuye ko atigeze aryamana na we ahubwo ko yatwise ku bw’intanga ze zamwinjiyemo ubwo yakoraga isuku mu cyumba yari arimo.
Jane wari ushinzwe isuku kuri hoteli, yavuze ko yifuzaga umwana ariko akamubyarana n’umuherwe. Ibizamini byerekana ko umwana ari uw’uwo muherwe. Urukiko rukaba rwaramutegetse guha uyu mugore indezo ingana na miliyoni ebyiri z’amadolari nk’indezo yakabaye yaramuhaye mu myaka itatu ishize.
Abavoka b’uyu muherwe utatangajwe amazina bavuga ko bazasubira inyuma bakamurega kwiba aya masohoro bafata nko kumwangiriza ubuzima bwe bwite.
Src: omokoshaban.com
Tanga igitekerezo