Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye mu biganiro nka Yago uherutse gutangaza ko yahunze Igihugu cy’u Rwanda, kubera agatsiko k’abo avuga ko bashakaga kumwica yijunditse Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry uherutse gutangaza ko yahunze hari ibyaha bikomeye ari gukurikiranwaho.
Ukwijundika Umuvugizi wa RIB, Yago yabigarutseho, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, tariki 07 Nzeri 2024, mu kiganiro kirekire yagiranye n’Umunyamakuru Jado Castar wa B&B FM.
Muri iki kiganiro, ubwo Umunyamakuru Jado Castar yari abajije Yago nimba atarihereranye ibibazo yanyuzemo mu myaka ine ishize, yamusubije mu kiniga cyinshi ndetse akomoza ku kuba abakagombye ku mwumva aribo bari kubasenya."
Ati "Mu mbabarire ano magambo nyavuge, nabonye abakagombye kutwumva aribo bari kudusenya, nababwiye ko nubaha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’izindi nzego zikorera mu Rwanda, nk’umuntu wemera Bibiliya nzirikana ko Ubuyobozi bushyirwaho n’Imana, niyo mpamvu nta butegetsi nshobora gukina nabwo, rero kuba Umuyobozi w’urwego yaraje akansiga icyasha n’isura mbi nizere ko nawe azi neza ko yakoze amakosa ashoba kugira ingingo z’igize ibyaha mu buryo bw’amategeko."
Yakomeje avuga agira ati "Hari inzego zimwe na zimwe usanga zivanga mu nshingano kugira ngo zishimwe, zihabwe amanota meza n’ubuyobozi bwo hejuru cyangwa ngo zishimwe n’abaturage, hari Umuvugizi w’urwego wamaze kunshinja icyaha mu ruhame, kandi ntaho ndaburana cyangwa ngo mpamwe n’icyaha, ariko uyu munsi namaze kwitwa ko mfite agatsiko kitwa Big Energy, kandi nkurikiranweho ibyaha biremereye, kandi mbwirwa amagambo akomeye ko ndimo kwihemukira kubyo ndimo kuvuga kandi mfite agahinda k’ibyo nakorewe."
Muri iki kiganiro kandi yahamije ko muri 2022 yagannye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ajya gutanga ikirego, arega uwamenyekanye nka Djihad ku mbuga nkoranyambaga wari wamwibasiriye avuga ko yateye umwaku abo bakoranye ibiganiro, bitabye Imana. Uyu akaba yaramubabariye akihanangirizwa ariko atahwemye gukomeza kumusebya.
Yago wari umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abashatse kumwica.
Yagize ati “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.
Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”
Dr Murangira yakomeje ati “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.”
1 Ibitekerezo
Kwizera patrick Kuwa 10/09/24
Ndabakunda cyane kumakuru meza mutugezaho murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo